Umukinnyi w’umunya Brazil wagacishijeho mu guconga ruhago, Ronaldinho yafunguwe nyuma y’ukwezi kurenga yari amaze muri gereza aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ku itariki 06 Werurwe uyu mwaka nibwo Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto de Assis bari batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu gihugu cya Paraguay ubwo bageragezaga kwinjira mu gihugu cya Paraguay bakoresheje ibyangombwa bihimbano, umucamanza akaba yabarekuye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata 2020.
Nyuma yo kurekurwa yagaragaye mu byishimo n’abagize umuryango we n’inshuti ze muri Hotel Luxury iri mu murwa mukuru Palmaroga wa Paraguay.
Ronaldinho yabaye umukinnyi w’igitangaza ku isi anegukana ibihembo bitandukanye birimo na Ballon d’Or ndetse n’igikombe cy’isi yahesheje ikipe y’igihugu cye cya Brazil muri 2002.
Ronaldinho kuri ubu ufite imyaka 40 y’amavuko yakiniye amakipe akomeye ku isi nka Paris Saint Germain, AC Milan na FC Barcelona n’andi atandukanye yo mu gihugu cye ari nako yagendaga atwarana nayo ibikombe.
Ronaldinho yari yarafungiwe gukoresha pasiporo mpimbano