AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

(Rtd) Brig. Gen. Sekamana ushaka kuyobora FERWAFA ngo amaze imyaka 18 atareba umupira

 (Rtd) Brig. Gen. Sekamana ushaka kuyobora FERWAFA ngo amaze imyaka 18 atareba umupira
17-03-2018 saa 00:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4406 | Ibitekerezo

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene, wahoze mu ngabo z’u Rwanda kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru , akaba n’umwe mu bahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yavuze ko kuva muri 2000 yafashe icyemezo gikomeye cyo kutazasubira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru hano mu Rwanda bitewe n’imyanzuro yabonaga idasobanutse yafatwaga n’abayoboraga FERWAFA icyo gihe.

(Rtd) Brig. Gen. Sekamana yatangaje ibi kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yabagezagaho zimwe mu mpamvu zamuteye kwiyamariza kuyobora FERWAFA ndetse n’impinduka azazana muri iri shyirahamwe naramuka abaye Perezida waryo.

Uyu mugabo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko hari ibyemezo byafatwaga n’abayobozi ba FERWAFA, atemeranyaga nabyo ari nabyo byamuteye gufata umwanzuro udasanzwe wo gusezera ku bibuga bikinirwaho amarushanwa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Imwe mu myanzuro yavuze yafatwaga ikamubangamira ngo nink’igihe (hari muri 1998), ikipe ya Rayon Sports yigeze guhabwa igikombe cy’amahoro idakinnye.

Rtd Brig. Gen Sekamana uhanganye na Rurangirwa Louis kuri uyu mwanya akomeza avuga ko yari yarafashe umwanzuro wo kumara imyaka 20 atareba umupira w’amaguru mu Rwanda ariko ngo naramuka atorewe kuyobora FERWAFA ararenga kuri iki cyemezo akaboneraho gukosora ibyo yita ko biri mu manegeka ariko ngo nadatorwa n’ubundi azakomeza abe kure y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene na Rurangirwa Louis nibo bazavamo uzasimbura Nzamwita Vincent De Gaulle ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora ateganyijwe kuba kuwa 31 Werurwe guhera saa munani z’amanywa.

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene na Rurangirwa Louis nibo bazavamo uzasimbura De Gaulle


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA