AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rurageretse hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo kubera agapingane k’abayobozi

Rurageretse hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo kubera agapingane k’abayobozi
2-03-2018 saa 21:28' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 8236 | Ibitekerezo

Ikipe ya Rayon Sports iravugwaho gushaka kwica amasezerano yayo n’umuterankunga FEZABET, aho bivugwa ko abahoze ari abayobozi b’iyi kipe bagiranye n’uyu muterankunga amasezerano nyuma haza kujyaho ubuyobozi bushya ntibwakire neza iby’aya masezerano aho bavuze ko byaba ari ukugonganisha abaterankunga.

Kuwa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwari burangajwe imbere na Gacinya Dennis bwemeje ku mugaragaro ko nyuma ya Skol bwabonye umuterankunga mushya, uyu akaba yari FEZABET, sosiyeti ikora ibijyanye no gukina imikino y’amahirwe bimenyerewe nka betting (Betingi) hano mu Rwanda.

Mu masezerano (dufitiye kopi) bagiranye na Rayon Sports FC harimo ko mu mwaka wa mbere bagombaga guhabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 54 ndetse n’agahimbazamushyi igihe batwaye igikombe cy’Amahoro kangana na miliyoni ebyiri, naho igihe batwaye igikombe cya shampiyona bwo bagahabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, naho igihe bageze mu matsinda y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (Champions League) bakazajya bahabwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, bikazakomeza gutyo hanyuma mu mwaka wa kabiri bakazahabwa miliyoni 56.

Ku ikubitiro bahawe miliyoni 10 mu mezi 3 ya mbere ndetse bahabwa n’imyenda yo kwambra haba mu myitozo ndetse no mu mikino itandukanye .gusa ubu ntibakiyambara.

Tariki 21 Ukuboza 21 ni bwo Gacinya Chance Dennis wari perezida wa Rayon Sports icyo gihe Fezabet igirana amasezerano na Rayon Sports ariko nyuma akaza kuvanwa kuri uwo mwanya ahubwo akagirwa Visi Perezida wa Rayon Sports, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku busabe bw’ubushinjacyaha, ubu akaba yarakatiwe by’agateganyo igifungo cy’iminsi 30. Kuva Gacinya yafungwa, ibya Fezabet na Rayon Sports iyobowe na Paul Muvunyi byajemo kidobya ndetse batangira no kutubahiriza amasezerano bafitanye na Fezabet .

Mu kiganiro na Ukwezi.com, Muhire Henry ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Fezabet asobanura ibyabo na Rayon Sports yagize ati “Twumvikana na Rayon Sports ntitwumvikanye n’abantu ku giti cyabo, twumvikanye na Rayon Spots muri rusange nyuma rero ubuyobozi bwa Rayon Sports bwarahindutse, nyuma yo guhinduka batubwira ko amasezerano yacu ngo hari aho agongana n’amasezerano bari bafitanye n’undi muterankunga ari we Skol, gusa twagiye mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Muvunyi ngo turebe uko twavugurura amasezerano yacu ntazongere kugongana, bo bakareba aho ay’uwo muterankunga agongana na yacu “

Yakomeje agira ati “Kuko natwe ntawe twifuza kubangamira gusa twemeranya ko tutagomba guhagarika ibikorwa, byagombaga gukomeza haba mu kutwamamaza ku myenda bambara mu mikino itandukanye ndetse no kujyana ibyapa byamamaza mu mikino bakiriye ndetse no mu bundi buryo bwo kwamamaza butandukanye, nyuma ubuyobozi bwatubwiye ko bugiye kubivugurura gusa nta masezerano yahagaze tuzavugurura amasezerano nk’abantu tukiri kumwe. Nanone kutamenya uwo tuvugana biragorana cyane kuko nko ku mupira wabahuje na LLBA y’i Burundi ibyapa byacu byakuweho ku munota wa nyuma inzego zose zitabivugaho rumwe“.

Muhire Henry ushinzwe iyamamaza bikorwa muri Fezabet

Amwe mu masezerano atarimo kubahirizwa Rayon Sports yagiranye na Fezabet harimo ko Rayon Sport yagombaga kwambara imyenda yanditseho Fezabet imbere n’inyuma ku mupira kuko abandi bo bari bari ku ikabutura. Ikindi bagombaga kugira ibyapa byamamaza 15 ubu bafite ibyapa 6, rimwe na rimwe hari ubwo bangirwa ko bijyaho kuko bamaze kwamamaza mu mikino itarenze 4 kuva mu kwezi kwa Nzeri 2017.

Muhire yongeyeho ko niba hari ibyo umufatanyabikorwa baje bahasanga batumvikana na Rayon Sports, atifuza ko bagongana cyangwa ngo babangamirane. Yagize ati “ Buriya mu biganiro tuzagirana hari ibigomba kuvugururwa byanze bikunze, hari ibyo tuzavugurura bizatuma amafaranga yiyongera cyangwa akagabanuka kuko niba batwambaraga imbere n’inyuma bigahinduka cyangwa ntibanakwambare na rimwe amafaranga azagabanuka cyangwa nk’ibyapa nibyiyongera ubwo n’amafaranga aziyongera ariko n’ubundi twebwe n’umuterankunga wundi bafite, ibyo ducuruza ntaho bihuriye ntitwakagombe kugongana “.

Muhire avuga ko baheruka kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere gato y’umukino wagombaga kubahuza na LLBA yo mu Burundi, nyuma hakurikiraho umukino wagombaga kubahuza na APR FC ariko bateganya ko vuba cyane bongera bagasubukura ibiganiro .

Umuvugizi wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard bakunda kwita King aganira na Ukwezi, yagaragaje uko bo babyumva.

Yagize ati”Buriya Rayon Sports ifite umuterankunga mukuru ari we Skol ndetse ni nawe wagiranye amasezerano mbere na Rayon Sports ariko amasezerano asinywa na Ngarambe Charles wayoboraga Umuryango wa Rayon Sports bemeranwa ko bagomba kugaragara ku myenda twambara ku ikabutura no ku mupira imbere n’inyuma, rero Fezabet nayo igirana amasezerano na Rayon Sports FC yari iyobowe na Gacinya, Fezabet yemererwa kugaragara imbere n’inyuma ku mupira wa Rayon Sport niho hajemo kugongana rero ku baterankunga bose ariko twasabye Fezabet ngo ize tubiganireho ntiyaza turabihorera gusa baduhaye miliyoni 10 ntayandi baratanga kugeza n’ubu ninayo mpamvu nta byapa byayo ubona ku mikino yacu“.

Tubajije Itangishaka Bernard uko bizagenda Fezabet nikomeza kwicecekera ntiyitabire ibiganiro Rayon Sports ibatumiramo, yasubije ko ntakundi bazabigenza bazabareka. Nyuma twamusabye niba byashoboka ko yaduha ibaruwa bandikiye Fezabet bayisaba kuganira ariko yadusubije ko twayibaza Fezabet kuko ari yo bayihaye, tumusaba nibura kopi basigaranye atubwira ko ntayo afite .

Tariki 21 Ukuboza 2017 ni bwo Gacinya Chance Dennis wari perezida wa Rayon Sports icyo gihe yasinye amasezerano na Fezabet ihagarariwe na Kizito

Muri Fezabet badutangarije ko iyo baruwa ntayo babonye ibatumira mu biganiro na Rayon Sports, ahubwo ko ari bo bafashe iyambere bakaganira na Perezida Paul Muvunyi kugirango barebe ibyo banononsora, ngo nabo bahamagara Muvunyi ntibamwandikiye ibaruwa ahubwo baramuhamagaye kuri telephone.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ahamya ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho ubu butifuza ko ikintu cyose cyakozwe na Gacinya cyakomeza kugaragara mu gihe bakiyoboye. Gusa kuba Skol yaragiranye amasezerano na Ngarambe Charles wayoboraga umuryango icyo gihe ubu akaba atakiwuyobora ndetse umuryango utakinariho kugeza ubu amasezerano bagiranye Skol akubahirizwa naho ayo Fezabet yagiranye na Gacinya yo ntiyubahirizwe, ni ibintu abo ku ruhande rwa Rayon Sports bariho ubu batabonera igisubizo bumvikanisha ko Fezabet ari yo iri mu makosa.

Ibi bikaza bikurikira ibibazo byavutse hagati y’umutoza wa Rayon Sports Olivier Karekezi n’ubuyobozi buriho buhagarariwe na Muvunyi Paul butamwemeraga buvuga ko yazanywe na Gacinya Chance Dennis uri mu gihome kugeza ubu, byatumye Olivier Karekezi agenda adasezeye n’ibindi bibazo by’uruhuri biri muri Rayon Sports.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA