AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwatubyaye wagiye muri Rayon akazitirwa na APR FC yamaze kubohorwa

Rwatubyaye wagiye muri Rayon akazitirwa na APR FC yamaze kubohorwa
23-02-2017 saa 11:57' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2661 | Ibitekerezo

Rwatubyaye Abdul, umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ariko wari umaze igihe azitiwe n’ikipe yakinagamo ya APR FC ndetse yagaragazaga ko ari uwayo mu buryo bwemewe n’amategeko, ubu yamaze kubohorwa yemererwa gukinira ikipe ashaka, bishimangira ko yahise aba umukinnyi wa Rayon Sports mu buryo budashidikanywaho.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2017, nibwo ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye Rwatubyaye Abdul ibaruwa twabashije kubonera kopi, ishimangira ko yemerewe kuba yakinira ikipe yose ashaka. Iyi baruwa yashyizeho umukono n’umunyamabanga mukuru wa APR FC, Adolphe Kalisa, yabaye nk’urufunguzo rumwinjiza nyabyo muri Rayon Sports amaze iminsi akoramo imyitozo.

Uyu mukinnyi wiswe amazina atandukanye n’abafana arimo nka Rwatugambaniye, Rwatwitakanye n’andi menshi kubera ukuntu yavuye mu ikipe ya APR FC ajya muri Rayon Sports kandi bikari bimenyerewe nk’amakipe y’amakeba bikongeraho ko yanarerewe muri APR FC kuva afite imyaka 13 kugeza aho abaye umukinnyi ukomeye, yakunze kutavugwaho rumwe mu binyamakuru mu mezi macye ashize ubwo yajyaga gukina i Burayi akamara amezi 6 Rayon Sports yamuguze itazi aho ari.

Nyuma Rwatubyaye yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda kuko ibyo yifuzaga bitabonetse harimo kubona ikipe i Burayi bityo afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda ndetse agasubira mu ikipe ya Rayon Sports ariko biba ikibazo ko ibyangombwa bye APR FC yari yabyimanye ivuga ko ari umukinnyi wayo byemewe n’amategeko.

Rwatubyaye biravugwa ko azagaragara mu mukino Rayon Sports izahuramo na Police FC kuri uyu wa Gatandatu, umukino biteganyijwe ko na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) azagaragamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA