Nyuma yaho Rumumba asezeye ku kazi ko gutoza Musanze FC agasimburwa n’umutoza wari umwungirije Mbusa Kombi Bill nawe yabwiye ubuyobozi ko adashoboye kuba umutoza mukuru ,ubuyobozi bwa Musanze bumusimbuza Seninga Innocent nawe uherutse gusezera muri Police FC.
Seninga yasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino 2017-2018 usigaje imikino 10 ngo urangire ungana n’amezi 2 .
Ikipe ya Musanze Fc yari imaze igihe nta mutoza mukuru ifite nyuma yaho Sosthene Rumumba yeguriye ku mirimo ye.
Seninga Innocent yerekeje muri FC Musanze ayisanga ku mwanya wa cumi (10) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona dore ko iheruka mkunganya na Police FC ibitego 2-2 bakina umunsi wa 19, umukino yanarebye.
Aganira n’itangazamakuru, Seninga Innocent yavuze ko yasinye amasezerano y’amezi abiri ashobora kuvugururwa nyuma w’umwaka w’imikino 2017-2018.
“Nasinye amezi abiri ni ukuvuga ngo ni imikino isigaye muri shampiyona. Nyuma nibwo yazavugururwa tukaba twayongera bitewe n’umusaruro ikipe izaba irangije umwaka w’imikino ifite. Bansabye ko ikipe igomba kurangiza nibura ku mwanya wa karindwi (7) byaba byiza ikarangiza ku mwanya wa gatandatu (6)”. Seninga
Uyu mugabo w’imyaka 38, yageze muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 asimbuye Cassa Mbungo Andre. Seninga agiye gutoza Musanze fc yungirijwe na Mbusa Kombi Bill bose amasezerano ayabo akazarangirira rimwe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino Seninga yaba yarashimzwe n’ubuyobozi agahabwa andi masezerano agahitamo umutoza umwungiriza.