Minisiteri ya Siporo yibukije ko Siporo yemewe mu Mujyi wa Kigali ari iyo mu rugo gusa ariko ko uwayikora ku giti cye atari burenge Umudugudu atuyemo ikorwa mu masaaha ya mu gitondo gusa.
MINISPORTS yibukije abatuye Umujyi wa Kigali ko Siporo rusange itemewe, yavuze ko siporo yemewe ari iyo abantu bakorera mu ngo zabo gusa.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri rigira riti “Cyakora abakora Siporo ku giti cyabo bemerewe kuyikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tatu za mugitondo gusa.”
MINISPORTS kandi yibutsa ko abakora iyi siporo yo kutarenga Umudugudu batuyemo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri ya Siporo iherutse gushyira hanze itangazo rivuga ko ukora siporo ku giti cye atemerewe kurenga Umudugudu, byazamuye impaka za bamwe bibaza uko abantu bazamenye imbibi z’Imidugu batuyemo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kuvuga ko hari abitwaza iyi siporo kugira ngo bajye aho bashaka, avuga ko inzego zibishinzwe zifite uburyo zizabatahura.
UKWEZI.RW