Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe y’igihugu Amavubi akanakinira Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, avuga ko ubuzima bwo muri iki gihugu bumurambiye, kuko kunganya byonyine bituma ubuzima bw’abakinnyi bujya mu kaga gakitabazwa abasirikare barasa mu kirere ngo babashe gusohoka kuri sitade.
Ibi Sugira yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016 aho yagize ati : "Umugoroba mwiza ku bafana banjye n’abakunzi banjye mwese by’umwihariko abanyarwanda muri rusange kuko nanjye ndi umwe muri miliyoni 12 mu baturage b’igihugu cyacu .....Mbasuhuje mbashimira uburyo mumba inyuma mukanshyigikira ariko ....aho nagiye gukina ho ndabona ari ibindi bindi. Biratangaje aho abantu badashobora kwakira resultat yo kunganya ....bikaba ngombwa ko hitabazwa umutekano w’igisirikare no kurasa mu kirere kugirango dusohoke mu kibuga ....izi comportement (imyitwarire) ntabwo zibaho mu mupira c’est pas possible (ntibishoboka) kabisa ku bwanjye sinishimye kandi ndababaye kuko naje kuhashaka ubuzima ntabwo naje kuhasiga ubuzima .....niba umupira wo muri Congo ari gutya nta munyarwanda nakwifuriza gukina inaha ...."
Sugira Ernest yemeye kwerekeza muri iyi kipe yo mu gihugu cy’abaturanyi nyuma yo gutangwaho akayabo k’ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadolari (130.000$), ni ukuvuga arenga miliyoni ijana uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Uretse gutangwaho aya mafaranga kandi akaba anahembwa agatubutse, uyu musore w’umunyarwanda yagaragarijwe agaciro ahabwa muri iyi kipe, maze mbere gato yo kwerekwa abafana ahabwa imodoka nshya kandi ihenze azajya agendamo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, gusa ibi byose ntibituma yumva aturije muri iki gihugu.