Sugira Ernest wari umaze iminsi 265 adatsinda igitego muri shampiyona ,agikinira APR FC yafashije Rayon Sports gutsinda Gasogi United mu mukino wari wavuzweho cyane .
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020 kuri stade ya Kigali Nyamirambo niwo mukino wambere Sugira yarakiniye Rayon Sports ayifasha gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino .
Igice cya mbere amakipe yombi yanganyaga 0 kuri 0 ,mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka Sugira yinjira mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude.
Ku munota wa 55 nibwo Sugira Ernest yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Eric Rutanga ahita atsinda igitego cy’umutwe .
Sugira yari amaze iminsi 365 adatsinda igitego muri shampiyona uyu munsi yongeye kubona inshundura .
Sugira Erneste yari akinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports nyuma y’uko imutiye muri APR FC ngo ayikinire ’Phase’ retour ,dore ko umutoza wa APR FC yari yatangaje ko atakimukeneye .
Sugira yinjiye asimbuye Iranzi mu gice cya Kabiri ahita anabona igitego
Yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri zanatanze umusaruro
Abafana bamuhaye amafaranga kubwo kubaha insinzi aho rukomeye
Mazimpaka umuzamu wa kabiri wa Rayon Sports niwe watwaje ikarito yo kuyashyiramo
Amafoto ;FUNCLUB .RW