Sugira Ernest, rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga AS Vital Club yo muri Repubulika Iharanira Democarasi ya Kongo, yatandukanye nayo mu minsi ishize nyuma bivugwa ko azerekeza muri Maroc aho byavugwaga ko hari amakipe yamushakaga ariko byarangiye yerekeje muri APR FC mu mwaka wa shampiyona 2017-2018.
Ibijyanye n’aya makuru, Sugira abinyujije kuri Instagram yabisangije abamukurikirana agira ati : "Bidasubirwaho ndi umukinnyi wa APR FC mu mwaka utaha wa shampiyona, ni amahitamo yanjye, nzatangira imyitozo kuwa Mbere”.
Abafana bahise bamugaragariza ko bamwishimiye cyane bamuha ikaze muri iki kipe ya APR FC. APR FC yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017 ndetse itangirana abakinnyi bashya 10 yazamuye mu ngimbi zayo. Uyu Ernest Sugira aje kuziba icyuho cya Sibomana Patrick werekeje muri Belarus.
Sugira yahoze muri APR FC muri 2015 mbere y’uko imusezerera akerekeza muri AS Kigali ari naho yavuye ajya muri AS Vital Club. Kugeza ubu iby’amafaranga yaguzwe nayo azajya ahembwa byo ntibiramenyekana.