Agace ka Kane ka Tour du Rwanda, Rubavu- Karongi gafite ibirometero 102.6, Umunya Colombia Eduin Avila ukinira Israel Cycling niwe wakegukanye agace Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel.
Kudus Merhawi wasize abandi mu gace Kigali –Huye na Huye- Rubavu uyu munsi yasizwe iminota 6, ariko abo bahanganiye umwenda w’ umuhondo yabiziritseho yanga ko bamusiga.
Avila bamuhimba Calimenio yavuyekiye muri Colombia tariki 21 Ugushyingo 1989. Ni igihangange kuko yahagarariye igihugu cye mu mikino Olempike kuva mu 2012. Yashoboye kwegukana shampiyona ya Colombia 2016 atsinze ibihangange muri uyu mukino ku rwego rw’isi nka Nairo Alexander Quintana Rojas.
Iri rushanwa risigaje uduce tune turimo Karongi- Musanze, na Musanze - Nyamata.
Uko bakurikiranye ku rutonde rusange rw’ iyi Tour du Rwanda
1. Merhawi Kudus – 13h48’19’’
2. Rein Taaramae – 13h48’36’’
3. Matteo Badialatti – 13h’49’04’’
4. Aguirre Ricardo – 13h49’19’’
5. Tesfom Sirak – 13h52’23’’