Umukinnyi w’ amagare wabigize umwuga ukinira Delko de Marseille, umunya Pologne , Przemyslaw Kasperkiewicz niwe wegukanye agace ka 6 k’ isiganwa ry’ amagare mu Rwanda Tour du Rwanda riherutse gushyirwa ku rwego rwisumbuye.
Kuva Tour du Rwanda yashyirwa kuri uru rwego rwa 2,1, abanyamahanga nibo bamaze kwegukana uduce twose bitandukanye na mbere kuko iri rushanwa inshuro nyinshi ryatwarwaga n’ umunyarwanda.
Kuri uyu wa Gatanu abasiganwa bahagurutse Musanze, banyura I Kigali basoreza Nyamata imbere y’ ibiro by’ akarere ka Bugesera. Ni intero ingana n’ ibilometero 120,5. Iyi etape niyo ibanzira ebyiri za nyuma, kandi kugeza ubu nta Munyarwanda uratwara etape nubwo amahirwe atarayoyoka.
Uko bakurikiranye kuri Etape ya 6
1. Przemyslaw Kasperkiewicz wa Delko Marsaille.
2. Torres MUINO Pablo wa Interpro Cycling Academy
3. REGUIGUI Youcef wa Algerie
4. Mulueberhan Enok wa Erythree
5. TRARIEUX Julien wa Delko Marsaille
6. HENTTARA Joonas
7. MUGISHA Samuel
8.NDAYISENGA Valens