AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tanzania : Inzuki zinjiye mu kibuga zidwingagura abakinnyi umukino uba uhagaze

Tanzania : Inzuki zinjiye mu kibuga zidwingagura abakinnyi umukino uba uhagaze
23-12-2019 saa 10:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2712 | Ibitekerezo

Mu mukino wahuje Yanga SC na Iringa United irumbu ry’ inzuki ryinjiye mu kibuga zindwiga abakinnyi bamwe baryama hasi abandi basohoka mu kibuga nk’ uko byagaragaje muri video yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Byabereye kuri sitade Uhuru mu mujyi wa Dar-es Salaam, ubwo umukino wo guhatanira igikombe cy’ irushanwa ra Azam Cup ry’ imbere mu gihugu wari ugeze ku munota wa 52 nibwo inzuki zinjiye mu kibuga.

Umukinnyi w’ inyuma wa Yanga witwa Ally Sonso niwe wariwe n’ inzuki nyinshi biba ngombwa ko abaganga bamufasha kwikuramo imbori.

Uyu mukino wongeye gusubukurwa nyuma y’ iminota umunani, urangira ikipe ya Young Africans ikinamo umunyarwanda Patrick Sibomana itsinze Iringa ibitego 4-0.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho izi nzuki zaturutse. Amashusho y’ uko izi nzuki zatesheje umutwe abakinnyi bamwe bakaryama hasi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA