AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tidiane Kone acunguye Rayon Sports imbere ya Bugesera FC yari yariye karungu

Tidiane Kone acunguye Rayon Sports imbere ya Bugesera FC yari yariye karungu
22-03-2017 saa 18:08' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 7845 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, mu mujyi wa Nyamata habaye umukino w’ikirarane wahuje ikipe ya Bugesera FC na Rayon Sports, umukino wari ukomeye ndetse utoroheye na gato ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragaza ko ifite inyota y’igikombe, ariko yabyitwayemo neza ibifashijwemo na Tidiane Kone ukomoka muri Mali.

Mu mujyi wa Nyamata ahabereye uyu mukino, abantu bari uruvunganzoka umuhanda Kigali - Nyamata wuzuye abafana ba Rayon Sports, n’ubwo imvura yagwaga ntibyabakanze. Ku rundi ruhande Bugesera n’abafana bayo bari biteguye ndetse bari baje no ku bwinshi akaruru barakavuza karahava kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Abafana bari benshi cyane ku mpande zombi

Umukino ugitangira wabonaga Bugesera FC irimo kwibona mu mukino cyane kurusha Rayon Sports kuko Rayon yabanje kugarira mu minota ya mbere dore ko abakinnyi 7 bose bari barimo kugarira. Abakinnyi ba Rayon Sports nka Nova Bayama bagerageje gusatira ndetse babona n’uburyo ntibabubyaza umusaruro, mu gihe abakinnyi ba Bugesera nka Samusoni Iko Chuku bazengereje Rayon Sports, amakipe yombi akomeza guhatana kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yakoze impinduka zaje kubyara umusaruro ku munota wa 65 ubwo habaga ikosa bituma n’umutoza wungirije wa Bugesera FC ajyanwa mu bafana kubera kutumvikana n’abasifuzi ku cyemezo cyari gifashwe, maze Tidiane Kone ahana ikosa ryavuyemo igitego.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati ndetse na Bugesera ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports ariko umukino urangira Rayon Sports itsinze Bugesera igitego kimwe ku busa n’ubwo abafana ba Bugesera batishimiye ibyemezo byafashwe n’abasifuzi.

Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye iguma ku mwanya wa mbere irusha APR FC ya kabiri amanota 5 ndetse isigaje imikino ibiri y’ibirarane, bisobanura ko iramutse iyitsinze yahita irusha mukeba APR FC amanota 11 yose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA