AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubushinjacyaha bwasabye ko abafana ba Rayon Sports bakatirwa igifungo cy’imyaka 5

Ubushinjacyaha bwasabye ko abafana ba Rayon Sports bakatirwa igifungo cy’imyaka 5
19-01-2017 saa 14:35' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 16769 | Ibitekerezo

Aba bafana barezwe mu rubanza rukomoka ku mukino wateje ubwumvikane bucye wahuzaga Rayon Sports na AS Kigali mu mwaka wa 2014, aho abakinnyi bamwe bahagaritswe ndetse n’umutoza wa Rayon hamwe n’abafana bamwe bateje akaduruvayo bakajyanwa mu nkiko, ariko kugeza n’ubu baracyaburan ,ubushinjacyaha bukaba bubasabira igifungo cy’imyaka 5.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017, ubushinjacyaha ku rukiko rwa Nyarugunga bwasabiye aba bafana igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni imwe (1,000,000FRW) kuri buri umwe bashinjwa guteza imvururu ku kibuga, gusenya, konona ibice by’inyubako ya sitade Amahoro, konona ku bw’inabi ikintu cy’undi kimukanwa (imodoka y’umusifuzi), kurwana no kunanirana bya kiboko abashinzwe umutekano, gukoza isoni abashinzwe umutekano n’abasifuzi biturutse ku murimo rusange bari bashinzwe.

Uwungananira mu mategeko abafana, Me Bayisabe Irenée, yabasabiye ko bagirwa abere. Urubanza ruzasomwa tariki 16 Gashyantare 2017. Abo bafana ni Bayingana Viateur, Nshimiyimana Sylvain, Munyensanga Innocent , Tuyiramye Fidèle, Uwineza Abdulwahed na Nishyirimbere Jean Baptiste

Uwo mukino baregwa gutezaho imvururu watumye Rayon Sports itakaza amahirwe yari ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona, wabaye tariki 20/04/2014. Muri raporo yakozwe kuri uwo mukino, abakinnyi n’umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael, byagaragaye ko basagariye abasifuzi ndetse n’abafana b’ikipe ya AS Kigali, banamenagura ibirahure bya sitade Amahoro.

Icyo gihe umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael n’umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier, bahagaritswe imikino umunani batagaragara ku kibuga ndetse hiyongeraho izahabu y’amafaranga y’u Rwanda 200,000, umukinnyi Amiss Cedrick wakiniraga Rayon Sports na we ahagarikwa amezi 6 n’izahabu y’ibihumbi 50 mu gihe Muhayimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yagizwe umwere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA