AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubuyobozi bwa APR bwagize icyo buvuga ku ihagarikwa ry’ingendo muri Maroc iyi kipe yagombaga kwerecyeza

Ubuyobozi bwa APR bwagize icyo buvuga ku ihagarikwa ry’ingendo muri Maroc iyi kipe yagombaga kwerecyeza
29-11-2021 saa 10:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 775 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko butegereje ko ikipe ya RS Berkana imenyesha iyi y’Ingabo z’u Rwanda aho bazakinira umukino wo kwishyura kuko Ubwami bwa Maroc bwahagaritse ingendo zerecyezayo.

Iki cyemezo cy’Ubwami bwa Maroc cyafashwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, bwatangaje ko buhagaritse ingendo z’indege zose zerekeza muri iki gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya wa bwa Coronavirus bwise Omicron.

Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko iyi kipe itegereje ko bayimenyesha aho bazakinira.

Ibi bibaye mu gihe APR FC yagombaga guhaguruka kuri uyu wa Mbere yerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkana mu mikino wo kwishyura ya CAF Confédération Cup.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itegereje ko RS Berkana nk’ikipe izakira uyu mukino izabamenyesha aho uzabera.

Ati “Ubuyobozi bwa APR FC butegereje ko R.S Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro ni uwa RS Berkane na leta yabo.”

Umukino wo kwishyura wa APR FC wari uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, muri Maroco.

Hari amakuru avuga ko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’Afrika CAF yatangiye kugirana ibiganiro n’Ubwami bwa Maroc kugira ngo uyu mukino uzahabere ndetse n’ikipe ya APR FC yemererwe kujya muri buriya bwami.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA