AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uganda : Museveni yahaye imodoka y’agatangaza uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu

Uganda : Museveni yahaye imodoka y’agatangaza uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu
7-05-2021 saa 14:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2045 | Ibitekerezo

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahaye imodoka y’agatangaza uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru (Uganda Cranes), Denis Onyango mu rwego rwo kumushimira kubera guhesha ishema Igihugu cye.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi SUV, yayimushyikirije nk’ishimwe kubera ishema yahesheje igihugu cye mu myaka 16.

Onyango uzwi cyane mu ikipe y’Igihugu, yatumiwe na Perezida Museveni ubundi amwereka iyo modoka nziza cyane ndetse amuhereza n’urufunguzo rwayo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yagize ati “Onyango yabereye icyitegererezo abanya-Uganda benshi, ndamushimiye cyane ku byo yakoze.”

Museveni yakomeje avuga ko Leta y’Igihugu cye izakomeza guha agaciro abanyabigwi bacu kugira ngo bakomeze kubera abandi urugero rwiza.

Yagize ati “Turashimira abakinnyi bose (Abagabo n’abagore) ku byo bagezeho n’ubwo igihugu kitabahaga iby’ingenzi byose bikenewe.”

Onyango na we wagiye kwakira iyi mpano ari kumwe na nyina na mushiki we, na we yashimiye Perezida Museveni ku bw’iriya mpano y’agatangaza yamuhaye.

Yagize ati “Ndabashimiye cyane Perezida, kuba mwantekerejeho mukangenera impano nk’iyi y’akataraboneka.”

Yaboneyeho gushimira Abanya-Uganda bose bakomeje kumwereka ko bamushyigikiye mu mwuga we wa ruhago ubu yasezeye mu ikipe y’Igihugu kubera imyaka.

Yasezeye mu kwezi gushize akaba yari amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu inshuro 70.

Ongango ubu ukinira Mamelodi yo muri Afurika y’Epfo, yafashije Uganda kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika inshuro ebyiri, mu 2017 no muri 2019.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA