AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuhungu wa Bebe Cool yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Umuhungu wa Bebe Cool yahamagawe mu ikipe y’igihugu
2-11-2020 saa 12:04' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3070 | Ibitekerezo

Alpha Thierry Ssali, umwana wa kabiri w’umuhanzi Bebe Cool yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru.

Uyu muhungu wa Bebe Cool yatoranyijwe n’umutoza Morley Byekwaso amushyira ku rutonde rw’abakinnyi 46 b’agateganyo ari nabo bagiye mu myiteguro yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, U-20 AFCON.

Thierry ufite imyaka 17, akina ku ruhande yinjiye muri iyi kipe asanzemo abandi bakinnyi bakomeye barimo Ivan Bogere ndetse na Jamal Masiko.

Umubyeyi wa Alpha Thierry Ssali ariwe Bebe Cool usanzwe azwi nk’umuhanzi ukomeye muri Uganda, atangaza ko yishimiye amahitamo y’umwana we.
Yagize ati "Nezezwa n’impinduka umusore wanjye agira mu mupira w’amaguru, namwise Thierry kubeko igihe yavukaga umukinnyi Thierry Henry yaragezweho.

Yakomeje agira ati “Nakomeje gukurikirana urugendo rwe ubwo yahitagamo gukina umupira w’amaguru, ariko sinarinziko bizagera kuri uru rwego. Ndashima cyane icyemezo yafashe ndetse nanjye kuba naramuretse agakina umupira w’amaguru, akaza kubifashwamo na Proline Soccer Academy.”

Mu 2016 Alpha Thierry yabaye umukinnyi w’umwaka mu ikipe akinamo ndetse akaba afite amateka yo guhura na Isco rutahizamu wa Real Madrid.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA