Umukinnyi w’Umwongereza ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Tottenham, Dele Alli yatewe n’ibisambo byaje bimufatiraho icyuma binamusahura ibintu by’agaciro byari mu nzu ye.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ubwo abagabo babiri binjiye mu nzu y’uyu mukinnyi iherereye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londore mu Bwongereza bazanywe no kumusahura bamusangamo bakamukubita ibipfunsi bakanamufatiraho icyuma mu rwego rwo kumutera ubwoba.
Ibisambo byamuteye byibye ibikoresho by’agaciro birimo imitako ya zahabu n’amasaha ahenze yari iri muri iyi nzu nk’uko ikinyamakuru Daily Mail cyabitangaje. Iyi nzu y’uyu musore w’imyaka 24 ikikijwe na CCTV Camera ku buryo yahise ashyikiriza polisi amashusho yafashwe nazo ubu nayo ikaba yatangaje ko yatangiye iperereza ikimara ‘guhamagarwa ahagana saa 01h35’ z’igicuku ko habaye ubujura.’
Abinyujije kuri Twitter, Dele Alli yashimiye abantu bose bamwoherereje ubutumwa bamwihanganisha harimo n’ubuyobozi bw’ikipe ya Tottenham.
Ati ”Mwakoze ku butumwa bwose. Twagize ibihe bibi kandi biteye ubwoba ariko twese tumeze neza, ndabashimira ko mwanshyigikiye.”
Dele Alli kandi yavuze ko yatewe ibipfunsi mu maso n’ibyo bisambo ariko ko bitigeze bimukomeretsa ahubwo byakomerekeje mu buryo bworoheje abandi bantu babiri bari kumwe nawe harimo n’umukobwa w’inshuti ye.
Uyu mukinnyi abaye uwa kabiri wa Tottenham utewe n’ibisambo mu rugo nyuma y’uko muri Werurwe myugariro wayo Jan Vertonghen nawe urugo rwe rwatewe n’ibisambo byitwaje ibyuma ubwo we yari yagiye gukina UEFA Champions League.