Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda tour du Rwanda 2020 , abasiganwa bahagurutse I Kigali berekeza I Huye Umunya-Ethiopia Hailemichael Kinfe yegukana aka gace.
Saa yine zuzuye nibwo abakinnyi 79 bari bahagurutse mu mujyi wa Kigali rwagati ku nyubako ya MIC, berekeza i Huye ku ntera ya Kilometero 120.5.
Hailemichael Kinfe ukinira ikipe ya Nippo Delco Provence yageze I Huye akoresheje amasaha atatu n’iminota 3 n’amasagonda 21, aba bakinnyi barushanyijwe amatsiyerise kuko bageze ku murongo wa nyuma ari igikundi.
Munyaneza Didirer niwe Munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 4, akinira ikipe ya Benediction Ingite.
Ku giteranyo rusange kugeza ubu Umunyarwanda wa mbere ari ku mwanya wa 5, ni Byukusenge Patrick.
Ku munsi wa gatatu , agace ka 3 abasiganwa bazahaguruka I Huye bereyekeza mu karere ka Rusizi.