Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, nibwo uwari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyikirije iri shyirahamwe ibaruwa avuga ko yeguye ku mpamvu atatangaje gusa avuga ko azishimira kongera gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza
Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva muri Gashyantare uyu mwaka wa 2018, yavuze ko n’ubwo abasezeye ariko azanezezwa no kuzongera gukorana nabo mu gihe kizaza.
FERWAFA yemeje ubwegure bwa Habineza Emmanuel ivuga ko komite nshingwabikorwa ibishinzwe iricara ikagena ibijyanye n’isimbuzwa ry’uyu mugabo wamaze kubasezera.
Impinduka zidasanzwe muri iri shyirahamwe zikomeje gukorwa nyuma y’aho hatorewe umuyobozi mushya waryo (Rtd) Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene dore ko mu minsi ishize ari bwo uwari umuvugizi wa FERWAFA yakuwe kuri uyu mwanya agasimbuzwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA.