Umunyamakuru w’imikino ukora kuri City Radio ndetse no kuri BTN TV mu biganiro bya siporo, yarekuwe nyuma y’iminsi itatu yari amaze atawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ndetse akaba yari yashyikirijwe ubushinjacyaha ngo bumukurikiraneho icyaha ashinjwa kuba yarakoze mu kwezi gushize kwa Gashyantare.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018 nibwo Muramira Regis yafunguwe nk’uko amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abo bakorana kuri City Radio abihamya. Ni inkuru nziza ku nshuti, abavandimwe, umuryango n’abafana benshi b’uyu munyamakuru w’imikino uri mu babimazemo igihe kirekire.
Muramira Regis yari yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 26 Werurwe 2018 ashinjwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa akekwaho kuba yarakoze tariki 26 z’ukwezi gushize Gashyantare 2018, uwo yakubise akanamukomeretsa ngo bakaba bari kumwe mu kabari kazwi nka Fantastic mu mujyi wa Kigali.