AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwandakazi yashyizwe mu bazasifura imikino Olempike izabera i Tokyo

Umunyarwandakazi yashyizwe mu bazasifura imikino Olempike izabera i Tokyo
21-04-2021 saa 11:57' | By Editor | Yasomwe n'abantu 781 | Ibitekerezo

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima ari mu basifuzi bazasifura mu mikino ya Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani.

Mukansanga Salima Rhadia wanasifuye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagore cyo muri 2019, anazwi cyane mu gusifura imikino ikomeye mu Rwanda irimo n’iy’abagabo.

Akaba yatoranyijwe mu bazasifura imikino ya Olempike izabera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani kuva tariki 21 Nyakanga 2021.

Iyi mikino mpuzamahanga isanzwe yitabirwa n’ibihugu binyuranye ku Isi yose, iba igizwe n’imikino myinsi irimo n’imikino ngororamubiri haba mu bagore n’abagabo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kandi riratanga za ko Mukansanga Salima Rhadia yanashyizwe mu bazatorwanamo abazasifura igikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri New Zealand mu mwaka wa 2023.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA