Mu mujyi wa London mu Bwongereza bapimye umutoza mukuru w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta bamusangamo icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi muri iyi minsi.
Ikipe ya Arsenal yemeje aya makuru mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa 12.
Abantu bose bahuye n’uyu mutoza Mikel bashyizwe ahantu ukwabo bijyanye n’amabwiriza ya guverinoma y’ ubwongereza kugira ngo babanze bapimwe coronavirus.
Muri iyi minsi imikino imwe n’imwe iri kuba mu masitade hatarimo abafana mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze kugera ku 134,769 no guhitana 4,983.
Inzobere mu buzima zanyomoje amakuru avuga ko abirabura batacyandura, zivuga ko impamvu iki cyorezo kiganje muri Asia, Uburayi n’Amerika ari uko ari bihugu bigererana cyane n’Ubushinwa aho iki cyorezo cyahereye.
Abantu muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na guverinoma z’ibihugu byabo. Mu Rwanda amashuri yahagaritse guhuriza hamwe abanyeshuri kuri ressemblement, umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo guhagarika ibitaramo na siporo rusange, Ferwafa yagiriye amakipe y’u Rwanda kwirinda imikino yo hanze y’ u Rwanda.