AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umutoza w’umunyabigwi ukomoka kwa Cristiano Ronaldo yageze mu Rwanda gutoza Rayon Sports

Umutoza w’umunyabigwi ukomoka kwa Cristiano Ronaldo yageze mu Rwanda gutoza Rayon Sports
31-01-2022 saa 12:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1316 | Ibitekerezo

Rayon Sports yakiriye Umutoza Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva ufite inkomoko muri Portugal, wageze mu Rwanda aje gutoza iyi kipe yitegura imikino y’igice cya kabiri cya Shampiyona.

Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu w’umugande Musa Esenu, perezida wa Rayon Sports yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza mushya igisigaye ari uko agera mu Rwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2021, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva akaba yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we.

Pedro akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 26 mu mikino 15, azatangira atoza umukino w’umunsi wa 16 uteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Uyu mugabo w’imyaka 46 akaba aje gusimbura Masudi Djuma wahagaritswe muri Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2021 nyuma akaza kwirukanwa, ikipe ikaba imaze iminsi mu ntoki z’umutoza Lomami Marcel.

Asanze kandi yarongeyemo amaraso mashya harimo Musa Esenu rutahizamu w’umugande, Kwizera Pierrot wakiniraga AS Kigali, Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin batari bafite ikipe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA