AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuyobozi w’ ikipe y’ umupira w’ amaguru yarashwe urufaya akiva muri Sitade

Umuyobozi w’ ikipe y’ umupira w’ amaguru yarashwe urufaya akiva muri Sitade
3-03-2019 saa 10:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7131 | Ibitekerezo

Umuherwe wo muri Afurika y’ Epfo yatezwe igico kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari avuye kureba aho ikipe ye ikina, ahitanwa n’ abagizi ba nabi.

Siphiwo Mawawa Nyobo, yari nyiri ikipe y’ umupira w’ amaguru ‘Tornado FC’. Ibinyamakuru birimo Dail mail, the Sun n’ ibyo muri Afurika y’ Epfo byatangaje ko uyu imodoka ye yatezwe ambushi ubwo yari agisohoka muri Sitade ya North End ku mogoroba wa tariki 2 Werurwe 2019.

Tornado FC ni ikipe iri mu kiciro cya 3 mu makipe y’ umupira w’ amaguru muri Afurika y’ Epfo. Yari iherutse gutsinda ibitego 4-1 ikipe yitwa Future Tigers.

Uyu muherwe yarashwe ari kumwe n’ abandi bagabo batatu mu modoka. Nyobo uretse kuba yari nyiri ikipe yo mu kiciro cya 3 yari n’ umuvuzi gakondo muri iki gihugu. Icyo abagizi ba nabi bamuhoye ntabwo kiramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA