Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018 nibwo byamenyakanye ko umutoza Habimana Sosthene yasezeye mu Ikipe ya Musanze nyuma y’uburakari bwinshi bw’abafana b’iyi kipe batari bamwishimiye kubera umusaruro mucye kuko yari amaze gutsinda imikino 2 gusa mu mikino 10 ndetse abafana bandikiye n’ibaruwa umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru bamusaba ibiganiro nawe.
Umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ni wo wasembuye abafana ba Musanze FC kuri sitade Ubworoherane ubwo iyi kipe yari imaze kunganya na Gicumbi FC ubusa ku busa abafana umujinya ukabarenga bagashaka no guhohotera umutoza baririmba indirimbo zimwamagana muri iyi kipe.
Nyuma y’uko umwaka ushize iyi kipe yitwaye neza ikarangiza iri ku mwanya mwiza bigashimisha abayobozi bayo bagatekereza ko no kuza mu myanya 4 ya mbere bishoboka, bahise bongera ingengo y’imari yíyi kipe biza no guteza akaduruvayo.
Habimana Sosthene ni we mutoza wabashije kugeza Musanze FC ku mwanya mwiza wa 6 kuva Musanze yabaho, icyo gihe yari yungirijwe na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.
Gusezera kwa Habimana Sosthene muri Musanze gukurikiye umwuka mubi wari umaze iminsi uvugwa muri iyi kipe ndetse havugwamo n’uburozi kuko nta minsi myinshi yari ishize Peter Otema wari kapiteni wayo kuva umwaka ushize yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni kigahabwa Mwiseneza Daniel wari mushya muri iyi kipe aturutse muri Mukura.
Usibye kapiteni wahinduwe hari n’abakinnyi birukanwe barimo Lomami Frank, Niyigena Madjaliwa wavuye muri Sorwathe, Uwihoreye Ismael bakuye muri Marines FC na Lesley Lemptey Musanze yakuye muri Ghana nabo umusaruro wabo wibazwagaho cyane na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bakanibaza ku waba yarabazanye bagahabwa amasezerano.
Ibi byose birimo kwirukana abakinnyi no guhindura kapiteni hari amakuru yemeza ko bitagizwemo uruhare n’umutoza ahubwo ko byakozwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bigaragara nko kuvangira umutoza bikamubuza umusaruro.
Ibibazo bya Musanze FC abayikurikiranira hafi bemeza ko byatangiranye n’uyu mwaka w’imikino ubwo iyi kipe yari ifite amafaranga agera kuri miliyoni 150 yo kugura abakinnyi ariko umutoza ntagire uruhare rugaragara mu kuyakoresha ahubwo agakoreshwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ndetse bivugwa ko hari n’ayagiye akoreshwa mu buryo budakwiye cyangwa akanyerezwa.
Mbere y’uko hatangira kugurwa abakinnyi bashya, hari abakinnyi bavuye muri iyi kipe mu buryo benshi bibajijeho barimo Tuyisenge Pekeyake wari umazemo igihe gito, uwitwa Seriye wari myugariro wayo ndetse na Ismael.
Abakinnyi benshi baguzwe n’ubuyobozi ntibishimiwe n’umutoza Habimana Sosthene ndetse n’abaguzwe n’umutoza ntibishimiwe n’ubuyobozi ndetse rimwe na rimwe bigakurura umwuka mubi hagati y’umutoza mukuru n’abamwungirije atagizemo uruhare ngo baze kumwungiriza, ndetse ku mukino wahuje Mukura na Musanze FC umutoza wungirije yafatanye mu mashati n’umutoza mukuru ibintu bitavuzweho rumwe ku mpande zombi.
Perezida wa Musanze FC, Palacide aganira n’itangazamakuru yahamije koko ko umutoza yanditse ibaruwa yegura ko nka komite ya Musanze bagiye bakabyigaho anongeraho ko n’ubundi umutoza mukuru amasezerano ye yendaga kurangira ariko ko umutoza wungirije Musakombi Bili ariwe ugumya gutoza Musanze kugeza umutoza mukuru abonetse.