AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwahoze ari Perezida wa Real Madrid yapfuye azize Coronavirus

Uwahoze ari Perezida wa Real Madrid yapfuye azize Coronavirus
22-03-2020 saa 19:23' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 981 | Ibitekerezo

Uwahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid muri Espagne, Lorenzo Sanz yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 azize icyorezo cya Coronavirus. Uyu abaye umwe mu bahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus baragize ibigwi n’amazina akomeye mu mupira w’amaguru.

Lorenzo Sanz wayoboye Real Madrid kuva mu 1995 kugeza 2000 yapfuye ifite imyaka 76 akaba yaguye mu bitaro nyuma y’iminsi mike yanduye Coronavirus.

Umuhugu wa Lorenzo witwa Duran San Lorenzo mu mu magambo yavuze ku rupfu rw’umubyeyi we yagize ati ”Data yitabye Imana. Ntiyari akwiye iherezo nk’iri umwe mu bantu beza b’intwari kandi bakoraga cyane nabonye mu buzima bwanjye. Umuryango we na Real Madrid nibyo yashyiraga imbere.”

Yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri bya Champions League harimo icyo yatwaye mu 1998 ubwo yatsindaga Juventus yo mu Butaliyani ku mukino wa nyuma.

Mu mwaka w’2000 Lorenzo yaje kuva ku buyobozi bw’iyi kipe y’i bwami bwa Madrid ubwo yatsindwaga na’umuherwe Florentino Perez mu matora ari nawe ukiyiyobora kugeza ubu wahise atangira no kuyishoramo amafaranga menshi igatangira kugura abakinnyi bahenze no gukoresha amafaranga menshi ku buryo yaje no guhinduka ikipe ya mbere ikize ku isi.

Akimara kuva ku buyobozi bwa Real Madrid Lorenzo yahise agura ikipe ya Malaga nayo yo muri Espagne aza kuza kuyigurisha muri 2010.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA