Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje Samuel Eto’o akubita umuntu umugeri akabandagara hasi, abashinzwe umutekano bakahagoboka bakamufata.
Ni amashusho yafashwe nyuma y’umukino Brésil yatsinzemo Koreya y’Epfo ibitego bine kuri kimwe. Eto’o ni umwe mu bari muri stade bawukurikiranye.
Atangira agaragaza Eto’o yisanzuranye n’abantu bashakaga kumwifotorezaho bakoresheje telefoni, ariko imbere ye haturuka undi ufite camera arasatira agenda amufata amashusho.
Uko Eto’o yakomezaga kugenda, ni uko n’uwo mugabo yamukurikiraga amufata amashusho, bageze imbere, undi aramuhindukirana asubira inyuma yiruka ariko Eto’o aramukurikira.
Eto’o wasaga n’ufite uburakari yakumiriwe n’abantu bane bari kumwe ariko aza kubaca mu rihumye yegera wa muntu amukubita umugera agwa hasi, agiye gukomeza kumukubita abandi baramufata.
Nubwo bigaragara ko babanje kuvugana, ntiharamenyekana ibyo Eto’o n’uwo muntu bivugwa ko ari umunyamakuru wo muri Algerie bapfuye kugeza aho ananiwe kwiyumanganya.
Samuel Eto’o yabaye rutahizamu ukomeye mu makipe y’i Burayi no muri Aziya harimo Barcelone, Chelsea, Everton, Sampdoria, Anzhi Makhachkala na Qatar SC yasorejemo umupira.
Magingo aya, Eto’o ni we uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, yaherekeje ikipe y’iwabo yari yitabiriye iki gikombe cy’Isi, ariko ikaza kuviramo mu matsinda nubwo yatsinze Brésil.
[VIDEO] Samuel Eto’o golpea peligrosamente a una persona al final del partido entre Brasil y Corea https://t.co/smWcShJBYE pic.twitter.com/aXacvIHIdM
— La Opinión (@LaOpinionLA) December 6, 2022