Habimana Aimable, Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ’arafunze’ mu gihe hakorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’Intamba mu Rugamba ubwo zari muri CAN.
Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo Habimana Aimable yatawe muri yombi ndetse ko ari gukorwaho iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’abakinnyi b’Intamba mu Rugamba bari bagiye mu Misiri mu gikombe cya Afurika cy’ ibihugu.
Polisi y’ u Burundi ntacyo iratangaza kuri iki kirego. Abakozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’abandi bakozi babiri mu gihe hari gukorwa iperereza.
Amafaranga y’agahimbazamusyi yagombaga guhabwa Intamba mu Rugamba muri CAN ntabwo zayabonye.
Abo muri iyi kipe babwiye umunyamakuru wa BBC wari mu Misiri ko Habimana ari mu bayobozi bari bashinzwe kuyabagezaho.
Ibibazo by’agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi mu gikombe cya Afurika byavuzwe no ku ikipe ya Uganda ubwo yari itarasezererwa, abakinnyi banze kwitoza batarahabwa ayo mafaranga.
Icyo kibazo kandi cyaranavuzwe mu kipe ya Nigeria, aho abakinnyi bayo banze kujya mu myitozo irushanwa rigitangira, bavuga ko batarabona ibihembo byabo.