AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yannick Mukunzi na we yageze mu mwiherero w’Amavubi

Yannick Mukunzi na we yageze mu mwiherero w’Amavubi
19-03-2021 saa 17:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1236 | Ibitekerezo

Yannick Mukunzi ukina muri SANDVIKENS IF yo muri Sweden na we yageze mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi i Nyamata akaba yanatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be.

Yannick Mukunzi yageze i Nyamata mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 nyuma yo kubona ibisubizo bya COVID-19 nk’umuntu uvuye hanze y’Igihugu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko Yannick Mukunzi agomba no gukorana imyitozo na bagenzi be iteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Yannick Mukunzi aje nyuma y’abandi bakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi.

Ku ikubitiro, aba bakinnyi bakina hanze, babimburiwe na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima waje akurikirwa na Salomon Nirisarike ndetse na Steven Rubanguka.

Bari kwitegura imikino ibiri Ikipe y’Igihugu ifite muri uku kwezi irimo uwo izakina na Mozambique mu cyumweru gitaha tariki 24 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA