konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Abantu bataramenyekana batemaguye inka y’umuturage

Kigali: Abantu bataramenyekana batemaguye inka y’umuturage
16-01-2018 saa 11:03' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5156 | Ibitekerezo 2

Abagizi ba nabi bataramenyekana batemaguye inka y’uwitwa Mutengezi Janvier utuye mu mudugudu wa Muko, akagari ka Gahinga, Umurenge wa Jali akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu hamaze gufatwa umwe mu bakekwaho gutema iyi nka.

Abaturage baturiye ahabereye aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2018, babwiye Ukwezi.com ko nabo babyutse mu gitondo bahamagarwa n’uyu muturanyi wabo abereka inka ye yamaze gutemagurwa ndetse yanapfuye gusa bakaba batazi uwakoze ibi ariko hakaba hakekwa uwitwa Rutayisire Francois wanamaze gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali,Rugabirwa Deo, yahamirije Ukwezi.com iby’iri temwa ry’inka y’umuturage aho yavuze ko aba bagizi ba nabi bataramenyekana batemye iyi nka mu mugongo nyirayo yabyuka agasanga bamaze kuyitemagura.

Yagize ati “Twabyutse ejo mu gitondo dusanga inka bayitemye mu mugongo hanyuma tugezeyo dufata abantu bakekwa ariko kugeza ubu ntituramenya impamvu yabyo gusa nabo ntabwo barabyemera ariko bajyanywe kuri Polisi haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba aribo koko.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Jali kandi yavuze ko iyo amabi nk’aya abaye mu murenge wabo icyo bakora ni ukumvisha abaturage ko nta gikuba cyacitse ndetse bakanabasaba gukaza umutekano nk’uko bisanzwe, kandi bose bagahaguruka bagafatanya n’ubuyobozi kwamagana abakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nka buriya.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kugeza ubu hari umwe mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi wamaze gutabwa muri yombi aho yafashwe na Polisi kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, gusa kugeza ubu akaba atari yabasha kwemera ko ariwe ariko iperereza rikaba rigikomeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
x y z Kuya 29-01-2018

Babe nawe byanamenyekanye
twe iyacu barayitwaye, bayijyana nkitagira nyirayo

sibomana Kuya 16-01-2018

uwo muntu harubwo yaba abeshyerwa kukwinzangano hakaba hari nkuwayitemye bigaharirwa uwo baba bafitanye inzigo?kdi birababaje cyane uwaba yabikoze yahanwa byemewe namategeko.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...