konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yagarutse ku musirikare wo muri Senegal wakoze ibidasanzwe muri Jenoside

Perezida Kagame yagarutse ku musirikare wo muri Senegal wakoze ibidasanzwe muri Jenoside
7-04-2017 saa 13:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27997 | Ibitekerezo 2

Kuwa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2016, Umuryango w’Abibumbye watanze umudari w’ishimwe ku musirikare ukomoka mu gihugu cya Senegal wapfuye amaze kwitangira abanyarwanda benshi yarokoye akabakura mu maboko y’abicanyi. Uyu musirikare, Captain Mbaye Diagne, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamugarutseho ubwo yavugaga ku banyamahanga bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga ku mugaragaro umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Perezida Kagame yashimiye abanyamahanga by’umwihariko bo muri Afurika, bifatanyije n’u Rwanda mu bihe bikomeye. Yashimiye kandi by’umwihariko ingabo zo muri Afurika zarokoye benshi muri Jenoside, ari nabwo yagarukaga kuri Captain Mbaye Diagne.

JPEG - 454.7 kb
JPEG - 647.1 kb

Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Moussa Faki Mahamat uyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi banacana urumuri rw’icyizere

Perezida Kagame ati: "Ingabo zo muri Afurika, zari zaje kubungabunga amahoro, zasigaye hano ubwo iz’ahandi zagiye, zishobora kurokora benshi. Umwe muri bo ni Umukapiteni wo muri Senegal, witwa Mbaye Diagne, wahasize ubuzima. Ni umwe mu bo twubaha mu ntwari zacu."

Captain Mbaye Diagne, ni umwe mu basirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akaba akomoka muri Senegal ariko akaba yari mu basirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro icyo gihe bari boherejwe mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

JPEG - 46.4 kb
JPEG - 80 kb

Captain Mbaye Diagne, umusirikare ufatwa nk’intwari yarengeye abanyarwanda muri Jenoside

Captain Mbaye Diagne, bivugwa ko yabashije kurokora Abanyarwanda bari hagati ya 600 n’1.000, uku gushaka kwitangira Abanyarwanda bikaba byaragiye bituma ashyirwaho igitutu cyane n’abicanyi batamushiraga amakenga, kugeza ubwo yaje kwicwa n’igisasu cyamuhitanye mu gitondo cya tariki 31 Gicurasi 1994, nyuma yo kukinyuraho aho cyari giteze, icyo gihe akaba yari mu modoka ye wenyine.

Ubutwari bwamuranze bwatumye yambikwa umudari atakiriho. Umudari w’uyu musirikare wabaye intwari, watanzwe n’uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, akaba yarawushyikirije umupfakazi wa nyakwigendera ndetse n’abana yasize. Ubutwari bwe nabwo bwabaye ishema kuri uyu muryango we.

JPEG - 265.8 kb
JPEG - 227.8 kb

Umugore wa Captain Mbaye Diagne yahawe umudari ugenewe umugabo we

Abakoranye na Captain Diagne, bavuga ko yari umusirikare w’intwari, kuburyo iyo haboneka benshi nka we, Jenoside itari gukoranwa ubukana nk’ubwo yakoranywe kugeza aho abasaga miliyoni bicwa mu mezi atatu.

Iri shimwe uyu musirikare yahawe n’Umuryango w’Abibumbye, ryatanzwe nyuma y’aho na Leta y’u Rwanda yari yamushimiye ubutwari yagize akitangira Abanyarwanda, muri uwo muhango nabwo umugore yasize akaba ari we washyikirijwe iryo shimwe ryatanzwe na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2010 ubwo hashimirwaga Abarinzi b’igihango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Safari James Kuya 8-04-2017

Nukuri uwomusirikare imana imuhe iruhukoridashira yakozeneza.

Nduwayezu Patrick Kuya 7-04-2017

lgitekerezo ndakeje nanje uyo musoda wintwari womuri Senegal yashoboye gukoro ikikogwa kitakozwe nabeshi ariko wewe akabikora nongera nsabako abana yasize uyo mu sirikare urwanda ruzobiteho kuko babaye iphuvyi kubera ukwitangira igihugu,nkaca nibutsa nabandi ko bozabarakora nkiyo ntwari kugirango tutabare inzirakarengane murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...