AMAKURU

UKWEZI
RPF

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Yoweri Museveni wa Uganda
30-01-2018 saa 15:07' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3646 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari nawe muyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahuye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bombi bakaba bahuriye I Addis Abeba muri Ethiopia ahari kubera inama ku bucuruzi n’ishoramari muri Africa

Iyi nama ya ‘Transform:Africa Business and Investment Forum” ikaba ari inama yigaga ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika, Inama Perezida Kagame yatanzemo ikiganiro akongera kugaruka ku mikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na Leta mu kuzamura iterambere ry’ibihugu na Afurika muri rusange.

Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, (Village Urugwiro) byabitangaje ku rukuta rwabo rwa Twitter, ngo Kagame na Museveni bagiranye ibiganiro nyuma yo kuva muri iyi nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika.

Kuri twitter Perezida Museveni wa Uganda yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba hamwe no ku bindi bibazo bireba umugabane wa Africa

Perezida Kagame na Museveni bahuye nyuma y’iminsi itari mike umubano w’u Rwanda na Uganda ugaragaramo agatotsi aho benshi mu banyarwanda bakomeje gufungirwa binyuranyije n’amategeko muri Uganda ndetse hakaba n’abakorerwa ibisa n’iyicarubozo, byose bikaba bikorwa n’abashinzwe inzego z’iperereza muri Uganda.

Umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamo agatotsi kuva muri Nzeri 2017, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Nubwo bimeze gutya ariko Perezida Museveni yari aherutse kohereza intumwa ye mu Rwanda, aho kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Sam Kutesa yaje mu Rwanda ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Kagame w’u Rwanda aho byavugwaga ko ibi biganiro byari bigamije gushakira hamwe umuti w’ibi ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu byombi harimo iri tabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda.

Gusa ariko ku rundi ruhande ibi ntacyo byatanze dore ko na nyuma hari abanyarwanda bakomeje kumvikana ko bagifungirwa muri Uganda abandi bagakorerwa ibisa n’iyicarubozo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...