AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAKURU MASHYA : Perezida Samia wa Tanzania ageze mu Rwanda (AMAFOTO)

AMAKURU MASHYA : Perezida Samia wa Tanzania ageze mu Rwanda (AMAFOTO)
2-08-2021 saa 09:34' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1628 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021 Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’Indege, Perezida Samia Suluhu Hassan biteganyijwe ko aza guhura na Perezida Kagame uza kumwakira mu biro bye muri Village Urugwiro.

Madamu Samia Suluhu Hassan ugeze mu Rwanda, ni uruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Tanzania aho amaze gusura ibihugu binyuranye bibana n’Igihugu cye muri EAC nka Uganda, Kenya ndetse n’u Burundi aherukamo.

Asuye u Rwanda bibana mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse binahana imbibi bikaba bikomeje n’ubuhahirane.

Aje mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri asuye Igihugu cy’u Burundi aho yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabaye muri Mata uyu mwaka, yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzania kuva cyara byakomeje kubana neza ndetse ko nta gatotsi kigeze karangwa mu mubano w’ibi bihugu byombi.

Photos © Kigali Today

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA