AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kagame yavuze ko guhangana n’ingaruka za covid-19 ku bukungu bw’Afurika bizafata igisekuru

20-04-2020 saa 15:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2154 | Ibitekerezo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubukungu Financial Times ko kugira ngo umugabane wa Afurika wikure mu bihombo uzasigirwa na coronavirus bizasaba igisekuru.

Umukuru w’igihugu yavuze ko umugabane wa Afurika muri uyu mwaka wonyine wari ukeneye ubufasha bwa miliyari 100 z’amadorali bwo gukemura ibibazo bitandukanye. Aya ngo ni make agereranyije n’ayo ibihugu byo hanze y’Afurika n’imiryango itandukanye baha Afurika.

Perezida Kagame yabwiye umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru ushinzwe Afurika ko Afurika ubwayo ikwiye gufata ingamba zatuma itsinda iki cyorezo n’ingaruka zacyo.

Banki y’Isi ivuga ko iki cyorezo gishobora gutuma Afurika igira ihungabana ry’ubukungu rya mbere rikomeye mu myaka 25 ishize.

Izamuka ry’ubukungu muri Afurika zishobora kuzava kuri 2,1% rikagera hagati ya 2 na 5% munsi ya zeru, mu gihe abaturage b’ Afurika biyongera kuri 2,7%.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’ Afurika n’ ibihugu nk’Ubufaransa, Ubudage, Ubushinwa na Leta zunze ubumwe za Amerika bushobora kuzatuma ingaruka z’iki cyorezo kuri Afurika zigabanuka cyane.

Ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi byatangaje ko byiteguye guhagarika kwishyuza umwenda ibihugu bikennye mu gihe cy’umwaka wose.

Perezida Kagame asanga ibihugu by’Afurika bidakwiye gushaka icyatuma bikurirwaho umwenda, ati “Haramutse hari ikindi gikorwa cyatanga umusaruro ungana no gukurirwaho umwenda icyo nicyo cyashyirwa mu bikorwa”.

Umukuru w’ Igihugu yabwiye iki kinyamakuru ko u Rwanda rwizeye gutsinda iki cyorezo. U Rwanda rurapima abantu ibihumbi 4 na 500 kugira ngo rumenye ishusho y’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.

Mu Rwanda abamaze kwandura ni 147, abakize ni 75 abakirwaye ni 71. Abakize barenze 51%.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...