konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abaturage barakangurirwa kwizera amakuru y’iteganyagihe

Abaturage barakangurirwa kwizera amakuru y’iteganyagihe
6-12-2017 saa 20:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 366 | Ibitekerezo

Ikigo k’igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda (Meteo Rwanda) kiravuga ko cyakajije ingamba mu rwego rwo gukemura ibi bazo byose bigaragara muri uru rwego birimo kuba kugeza ubu abaturage by’umwihariko abakora mu mirimo y’ubuhinzi batarasobanukirwa serivisi z’iteganyagihe ndetse abandi bakaba batarabasha kwizera amakuru atangwa n’iki kigo.

Izi ni zimwe mu ngingo ziri gusuzumwa mu mahugurwa y’iminsi itatu yagenewe abahinzi aho abahinzi barimo gukangurirwa kureka kugendera bihe gakondo birimo Umuhindo, itumba, urugaryi n’Iki/Impeshyi bari basanzwe bagenderaho mu bikorwa by’ubuhinzi bwabo.

Nk’uko bigaragara mu nsanganyamatsiko y’aya mahugurwa igira iti ‘Serivisi zinoze z’ubumenyi bw’ikirere ishingiro mu igenamigambi no gufata ibyemezo’ abitabiriye aya mahugurwa barimo guhugurwa uburyo bashobora gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu gufata ibyemezo cyane cyane abahinzi baba bagomba gusobanukirwa niba hazagwa imvura ngo batere imbuto runaka cyangwa niba hazava izuba bakaba bahindura ibyo bari bagiye guhinga bagahinga ibishobora guhangana n’izuba cyangwa imvura bitewe n’icyo iteganyagihe ribereka.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Rwanda, John Nataganda Semafara, yabwiye itangazamakuru ko hashyizweho ingamba zo gukangurira abaturage kwizera aya makuru by’umwihariko abahinzi cyane ko aribo bakenera aya makuru y’iteganya gihe.

John Semafara kandi yashimangiye ko iki kigo kimaze guhugura abahinzi ibihumbi 500 bo mu turere 14, kandi ko bazakomeza kubahugura kugira ngo babashe guhangana n’iki kibazo cyo kuba abaturage bakomeza kuvuga ko batarasobanukirwa ibijyanye n’iteganyagihe.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko abaturage bagomba guha agaciro iteganyagihe bahabwa n’ikigo kirishinzwe ariko ko bakwiye no kujya babisobanurirwa bihagije kuko hakiri umubare munini w’abaturage batabiha agaciro.

Ati “Abahinzi bagiye bahugurwa ku mihindagurikire y’igihe bakurikirana amakuru y’iteganyagihe ku buryo bageze aho bazi imbuto bashobora gutera bakurikije iteganyagihe ndetse akaba yamenya igihe ari buterere umuti ku myaka yifashishije iteganyagihe.”

Minisitiri Biruta yavuze ko Leta igomba gushaka ubushobozi bwo kugira ngo abo baturage babone ayo makuru kandi kuri ubu ubwo bushobozi burahari kandi bufashishwa mu kugeza ayo makuru ku bahinzi borozi n’abandi bantu bakenera kuyakoresha.

Aya mahuguruwa ari guhabwa abagera kuri 90 biganjemo abahinzi, abashakashatsi ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’abahagarariye ibigo bya Leta agamije kandi gusuzumira hamwe uburyo n’ingamba zafatwa mu gukoresha amakuru y’iteganyagihe mu igenamigambi no gufata ibyemezo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...