konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi :Ushinjwa kwica umuntu amuteraguye ibyuma yasabiwe gufungwa burundu

Kamonyi :Ushinjwa kwica umuntu amuteraguye ibyuma yasabiwe gufungwa burundu
2-02-2018 saa 13:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2783 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishirije mu ruhame urubanza rwa Kubwimana Aimable ushinjwa kwica atemaguye uwitwa Harerimana Denny bombi babarizwa mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi.

Kubwimana Aimable yasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda muri 2006, Ibyaha ubushinjacyaha burega uyu mugabo birimo gukubita no gukomeretsa byateje urupfu, hakaba n’ikindi cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibi byaha Kubwimana aregwa yabikoze tariki 5 Mutarama 2018, aho bivugwa ko yishe umuturanyi we witwa Harerimana Denny wari uje gutabara umuturage wari watewe na Kubwimana.

Abatangabuhamya bavuze ko Kubwimana yarimo atemagura urugi rw’umuturanyi n’umuhoro amusaba ko yamuha inka ari nabwo Nyakwigendera yazaga atabaye maze Kubwimana ahita amuteragura ibyuma kugeza apfuye.

Mu kwiregura Kubwimana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko nyakwigendera yishwe n’uwitwa Ntagengwa Louis wigeze kuba umusirikare.

Kubwimana kandi yakomeje yiregura avuga ko ibijyanye no kwica Nyakwigendera ntabyo azi kuko we yari yanasinze. Ati “Ntabwo mbyibuka kuko nari nasinze.”

Hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi avuga ko uyu mugabo (Kubwimana) yari asanzwe azwiho kugira urugomo akenshi aterwa n’ubusinzi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Kubwimana Aimable yakatirwa igifungo cya burundu akanatanga amande y’ibihumbi Magana atanu . Gusa imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 16 Gashyantare 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...