konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Karongi: Umugabo yishe umwana we w’imyaka ibiri

Karongi: Umugabo yishe umwana we w’imyaka ibiri
29-01-2018 saa 15:48' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5494 | Ibitekerezo 6

Umugabo witwa Frodouard Dushiminama wo mu mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Nzaratsi Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yivuganye umwana we w’imyaka ibiri witwa Iratuzi Eroi amuhondaguye kugeza n’aho umuteruye amukubita hasi umwana ashiramo umwuka.

Uyu mugabo wihekuye, yakoze aya marorerwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama, aho ngo yamukubitaga avuga ko ari kumuziza ko ngo nyina yamubyaye ku bandi bagabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Mudacumura Aphrodis yatangarije Ukwezi.com ko uyu mugabo yihekuye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ubwo yateruraga umwana we agakubita hasi agahita ashiramo umwuka.

Gitifu Mudacumura yavuze ko ubusanzwe uyu mugabo yagiraga imyitwarire idahwitse ngo kuko yakundaga kugaragara mu bikorwa by’urugomo nk’aho yaherukaga gufungwa azira gushaka kwica umugore we, ariko nyuma uwo mugore aza kumusabira imbabazi agafungurwa.

Hari igihe na none yashatse kwica umwana umugore we yari yamutahanyeho, maze abaturage baramumutesha ubwo basangaga agiye kumukerera ijosi bamumukura hejuru yamaze kumukomeretsa.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Murundi yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru aribwo Frodouard yishe umwana we, ariko akaba yarabwiye abamugezeho akimara kumwica ko amujijije ko umugore we yamubyaranye n’abandi bagabo.

Yagize ati “ Yamwishe ku mugoroba wo kuri iki cyumweru. Yari umwana w’imyaka ibiri birumvikana ko yari akiri muto. Yaramuteruye amukubita hasi, umwana ahita ashiramo umwuka.”

Gitifu yavuze ko uyu mugabo nta kibazo na kimwe agira cyo mu mutwe, ngo ahubwo ni urugomo asanzwe agira rutuma ahora ashaka kwica.

Frodouard Dushiminama akimara kwica umwana we n’ubwo avuga ko atari we umubyara, yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri polisi, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
MUGIRANEZA VALENS Kuya 30-01-2018

iyo mpanuka yaguyem abo banyeshur twihanganishije imiryango yabo bana?

MUGIRANEZA VALENS Kuya 30-01-2018

iyo mpanuka yaguyem abo banyeshur twihanganishije imiryango yabo bana?

Kankazi Kuya 30-01-2018

Ehhhh!!!!Yaragiye gukerera umwana ijosi baramumutesha?????Yaragiye kwicaumugore weeee amusabira imbabazi????Bla bla blablaaaaaaaaaa!!!!Ubwo c iyo nkoramaraso ubuyobozi bwari bukiyibitsemo iki?????Uwo mwana Nyagasani amwakire mu bigaza bye!!!Gitifu uwo uhishira inkoramahano ahanwe!

Claude Kuya 30-01-2018

UWO NKEKA ARI UMUJENOSIDERI SIGUSA!

nkurikiyimana jean damascene Kuya 30-01-2018

ariko nkuyumugabo bamukatiye igihano cyurupfu koko murunva ko atari ubwambere kuko yagiye ashaka nokwica abandi jye mbona igihano cyurupfu cyakagombye gushyidwaho naho ubundi abantu bakomeje kwidegembya bica abantu uko bishakiye kuko bazi ko bica barangiza bagafungwa ubundi bakagaburidwa leta nisubizeho igihano cyurupfu naho ubundi birakabije wenda haricyo byatanga nkuwo muziranenge koko yazize iki imana imwakire mubayo,

Ngabonziza Amiel Kuya 29-01-2018

Uwo mwana arambabaje cyane ariko azize nyina utagira ubwenge n’ubuyobozi budashishoza!!! Ngo uwo mugabo yashatse kwica umugore we baramufunga hanyuma uwo mugore amusabira imbabazi nabo barabyemera baramufungura??? Ni akumiro pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...