konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Muhanga: Impanuka ikomeye yahitanye 3 barimo n’uwayoboraga Polisi yo mu muhanda

Muhanga: Impanuka ikomeye yahitanye 3 barimo n’uwayoboraga  Polisi yo mu muhanda
29-12-2017 saa 15:30' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8070 | Ibitekerezo 4

Mu muhanda wa Muhanga mu kagali ka Kivumu Umurenge wa Cyeza mu mujyi wa Muhanga habereye impanuka ikomeye ihita ihitana umupolisi witwa IP Samuel Ntaganira wayoboraga ishami rya Polisi ricunga umutekano wo mu muhanda muri aka karere n’abandi bantu babiri bari kuri Moto yagonganye n’iyo yari atwaye.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2017,
yatewe n’umuvuduko wa moto yashatse kunyura ku modoka yari iyiri imbere kandi bari bageze ahantu habi maze ihita igongana n’iyo IP Ntaganira yari atwaye.

Abandi babiri baguye muri iyi mpanuka ni uwitwa Hategekimana Patrick wari utwaye moto yavaga i Muhanga yerekeza za Kamonyi, na Uwitije Egide yari atwaye bose bakaba bahiseko bapfa ako kanya.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye Ukwezi.com ko iyi mpanuyka yabaye mu masaha ya mugitondo ubwo nyakwigendera IP Ntaganira yavaga mu rugo yerekeza mu mujyi wa Muhanga mu kazi nk’ibisanzwe.

Yagize ati " Nibyo koko twabuze abantu batatu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Muhanga barimo n’umupolisi mugenzi wacu wari ukuriye abashinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere.Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Kivumu mu murenge wa Cyeza."

CIP Kabanda yavuze ko iyi mpanuka yatewe no gushaka kubisikana n’imodoka kw’aba bantu bagonganye n’umupolisi batabanje kureba imbere kandi bari bageze n’ahantu habi.

Ati "Abo bantu badepashije imodoka, badepasiriza ahantu habi batabanje kureba imbere ko hari unde ugenda kuri moto ariwe w’uwo mu polisi wacu baba barakubitanye kuko bihutaga bose bahise bapfa."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
yewe Kuya 4-01-2018

moto mumuhanda nta displine Zijya zigira ahubwo ntanimpanuka zikora ukurikije ukozibazigenda da

Solange Kuya 30-12-2017

Imana ibakunze kuturenza none irabishubije, Idushoboze kwihangana kdi ibahe iruhuko ridashira.

Solange Kuya 30-12-2017

Imana ibakunze kuturenza none irabishubije, Idushoboze kwihangana kdi ibahe iruhuko ridashira.

dada Kuya 30-12-2017

Birababaje cyane,Imana ibakire mubayo kndi nimiryango ikomeze kwihangana

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...