konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuhanda wa gari ya moshi Kigali-Tanzania uratangira kubakwa vuba cyane

Umuhanda wa gari ya moshi Kigali-Tanzania uratangira kubakwa vuba cyane
15-01-2018 saa 11:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1273 | Ibitekerezo

Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize, yagiranye ibiganiro bitandukanye na mugenzi we John Pombe Magufuli aho byibanze cyane ku bikorwa by’uhahirane, ubushomeri mu rubyiruko ndetse no kubaka inzira ya gari ya moshi izava Isakamuri Tanzania ikagera i Kigali.

Muri ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byarangiye bemeranyije ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Rwanda ndetse ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka.

Uyu muhanda wa Gari ya Moshi n’utangira kubakwa mu Rwanda uzaba ubaye uwa mbere uzaba wubatswe mu gihugu.

Perezida Magufuli yatangaje ko we na mugenzi we Paul Kagame bahaye amabwiriza ba minisitiri b’ibikorwa remezo b’ibihugu byombi yo guhura muri iki cyumweru gitangiye bagashyiraho uburyo iyubakwa ry’uriya muhanda wa gari ya moshi rizakorwa by’umwihariko bemeza ibirebana n’ingengo y’imari izawukoreshwaho.

Kuri Twitter y’Umuvugizi wa Leta muri Tanzania, banditse ko “Kubaka inzira ya gari ya moshi igezweho izava i Isaka, muri Tanzania ikagera i Kigali, bizafasha urubyiruko kubona akazi haba ku baturage bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania, kandi ngo bizongera ubuhahirane bitume iterambere hagati y’ibihugu byombi ryihuta.”

Perezida Magufuri yavuze ko Tanzania yo yatangiye kubaka uyu muhanda mu bice bibiri. Yavuze ko igice cya mbere kiva Dae es Salaam kigana Morogoro cya kilometero 330 n’uva Morogoro kugera Dodoma wa kilometer 426, byose bikazatwara miliyari 7.000 by’amashilingi.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Magufuli kuba yamusezeranyije kuzamuba hafi mu kazi kabo,anamushimira uburyo igihugu cye gikomeje gushyigikira ibikorwa bya Afurika Yunze Ubumwe n’uburyo yiyemeje kumushyigikira muri iyi manda yatorewe kuyiyobora.

Yagize ati "Nishimiye gukorana na Perezida Magufuli n’abandi b’ibihugu bya Afurika. Bampaye izi nshingano biteguye no kumfasha kuzisohoza."


Perezida Kagame na Magufuri batandukanye bemeranyije ko bagiye guhita babwira ba Minisitiri b’ibikorwa remezo b’ibihugu byombi guhura bakanonosora umushinga w’umuhanda ugatangira kubakwa vuba aha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...