konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyamakuru Kayumba Casimir yapfuye urupfu rutunguranye

Umunyamakuru Kayumba Casimir yapfuye urupfu rutunguranye
16-01-2018 saa 12:17' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3336 | Ibitekerezo

Umwanditsi w’ikinyamakuru Rushyashya, Casimir William Kayumba, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018. Urupfu rwa Casimir rwatunguye benshi cyane cyane mu bo bari bahuriye mu mwuga w’itangazamakuru dore ko yitabye Imana atari arwaye.

Umuyobozi wa Rushyashya, Burasa Jean Gaulbert, yavuze ko yavuganye na Kayumba kuri telefoni kuri uyu wa Mbere maze yumva ameze neza nk’ibisanzwe.

Abo mu muryango wa nyakwigendera nabo bavuze ko kuri uyu wa mbere yiriwe iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, ariko ko mu masaha ya saa munani yaje gufatwa n’uburwayi maze yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yumva yatangiye kumererwa nabi ajyanywa kwa Muganga ku kigo Nderabuzima cya Ndera biranga akomeza kuremba cyane yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo.

Kayumba Casimir w’imyaka 56 yari amaze igihe kinini mu itangazamakuru, benshi mu bakoranaga nawe bya hafi muri uyu mwuga yari amazemo igihe kitari gito, batunguwe no kumva iyi nkuru y’incamugongo, dore ko bamwe baherukanaga ku wa Gatandatu ari muzima adataka n’igicurane.

Kayumba Casimir yatangiye gukora umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 1991 aho yandikiraga ikinyamakuru Business Times cyo muri Tanzania akimaraho imyaka 4, maze aza gushinga icye kinyamakuru cyitwa Ukuri Newspaper nacyo cyaje guhagarara.

Kayumba Casimir yanabaye Komiseri mu nama y’Igihugu y’Itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2003 kugeza 2006.Yitabye Imana ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushashya ndetse yanandikiraga ikitwa Habari Leo cyo muri Tanzania.

Abanyamakuru batandukanye bababajwe bikomeye n’uyupfu rwa Kayumba Casimir, aho kuva mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 15 Mutarama hakimara kumenyekana inkuru y’incamugongo, abanyamakuru batandukanye bari kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bugaragaza ko babuze umuntu w’inararibonye mu mwuga wabo, dore ko ari mu bantu bakoraga neza kandi bari bawumazemo imyaka myinshi bawukoraga bawumva.

Kayumba asize umugore n’abana bane.Kugeza ubu umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga.


asimir William Kayumba yari umwanditsi w’Ikinyamakuru Rushyashya ndetse na Habari Leo cyo muri Tanzania


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...