konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Amateka n’Ibigeragezo bahuye nabyo mu rukundo bitumye Royal FM ibakorera ubukwe

VIDEO: Amateka n’Ibigeragezo bahuye nabyo mu rukundo bitumye Royal FM ibakorera ubukwe
7-02-2018 saa 21:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6985 | Ibitekerezo 1

Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeannine bombi batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali bagiye gukorerwa ubukwe bw’akataraboneka aho bazishyurirwa ibisabwa byose birimo n’amafaranga abajyana mu kwezi kwa Buki (Honey moon), na Radio Royal Fm kubw’amateka y’urukundo rwabo rwaranzwe n’ibigeragezo mu myaka 6 bamaze bamenyanye.

Habimana Jean de Dieu ukomoka I Nyamirambo ndetse akaba ari naho atuye kugeza ubu avuga uburyo yahuriye mu rusengero n’ugiye kuba umufasha we, Murekatete Jeannine ukomoka I Muhanga ariko akaba aba I Nyamirambo ahazwi nko kuri 40, aho akora imirimo ijyanye no kudoda imyenda.

Habimana wari ufite intego yo kuzakundana cyangwa gushakana n’umukobwa ukunda gusenga, avuga ko hashize imyaka 6 we na Murekatete bamenyanye aho bahuriye mu rusengero rw’itorero Bethel bagahuzwa n’uko bombi babaga muri korali y’iri torero ndetse uyu Murekatete akaba yari anasanzwe ari umwe mu bayobozi b’iyi korari.

Ibirori byo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018, naho gusezerana imbere y’Imana bikaba bizaba ku Cyumweru mu Itorero rya Bethel riri i Nyamirambo

Bamenyana Habimana yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ariko nanone ngo moto yakoreshaga ntabwo yari iye bwite ahubwo ni uwo yakoreraga gusa nyuma iyi moto yaje kwibwa ndetse uyu musore arafungwa aho yasabwaga kwishyura amafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe kugira ngo arekurwe.

Habimana avuga ko kugira ngo arekurwe yabifashijwemo n’iyi nshuti ye (Murekatete) aho yameye kumwishingira akavuga ko azamufasha kwishyura ayo mafaranga kugira ngo uyu musore arekurwe. Niko byagenze Habimana yararekuwe ndetse nyuma baza kwishyura aya mafaranga.

Nyuma aba bombi bavuga ko bakomeje gukundana ariko mu bihe byari bikomeye dore ko ari umusore nta kazi yari afite ndetse n’umukunzi we nawe akaba udufaranga yabonaga yaragorwaga no kutwishyura iyo moto yibwe.

Habimana akomeza avuga ariko ko umukunzi we atigeze amutererana muri ibyo bibazo ndetse bombi ngo bakomeje kubisangira bagumya bafatanya kandi banakomeza kujya basenga mu buzima bwabo bwa buri munsi

UMVA HANO BASOBANURA IBY’URUKUNDO RWABO

Gusa ngo gukunda gusenga bisa nk’ibyabafashije dore ko imyaka yagiye igashira indi igataha nyuma Habimana akaza kumva kuri Radio Royal Fm mu kiganiro kitwa ’Royal Breakfast’ gikorwa na MC Tino na Axelle Umutesi aho basabaga abantu kohereza inkuru zigaragaza amateka yabo ndetse inkuru y’aba bombi ikaza kugera ubwo itsinda kuri ubu bakaba bagiye gukorerwa ubukwe.

Inkuru ya Habimana na Murekatete ni imwe mui nkuru zigera kuri 40 zagombaga gutoranywamo imwe ari nayo yagombaga gutsinda igakorerwa ubukwe "Big Weeding" , uku gutsinda ariko bikaba byarakozwe binyuze mu matora akorwa n’abakurikira iy Radio by’umwihariko iki kiganiro gitambuka mu masaha ya mu gitondo

Ibijyanye n’ubukwe bwa Habimana na Murekatete byose bizishingirwa na Royal Fm aho bazishyurirwa ibijyanye n’ibyo kwakira abashyitsi, Aho gukorera ubukwe ndetse bakanishyurirwa n’ukwezi kwa Buki aho ubukwe buzabera I Karongi ahazwi nko ku Kibuye bakamarayo ukwezi batembera, boga mu Kivu ndetse banasura ibice nyaburanga biherereye muri aka gace. Umunyamakuru Axelle (Hagati) niwe ukora iki kiganiro cyagize uruhare rukomeye mu kuba Habimana na Murekatete bagiye gukorerwa ubukwe bw’igitangaza

Axelle Umutesi, Umunyamakuru ukora iki ikiganiro ari nacyo cyabaye intandaro y’ubu bukwe bw’igitangaza Habimana na Jeannine bagiye gukorerwa yavuze ko impamvu nyamukuru bakora ibi ari ukwitura abakurikira, iki kiganiro n’iyi Radio ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakomeza gutera inkunga Royal Fm.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Shshshdj Kuya 9-02-2018

Mwabuze ibindi mukora

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...