Umuryango w’abana bane batuye mu mudugudu w’Ubuzima, Akagali k’Amahoro Umurenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, bavuga ko batewe intimba n’ishavu n’imyanzuro bafatiwe n’ubuyobozi yo gusohorwa mu nzu basigiwe n’ababyeyi, maze igahabwa uwo bita ko ari ‘inshoreke’ ya Se ubabyara, bakaba basaba ko bakumvwa bakarenganurwa ngo kuko bahawe amasaha make bakaba bajugunywe hanze n’utwabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageze aho iyi nzu iherereye ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima ndetse na polisi bari baje gusohora aba bana ngo inzu ihabwe uwo bita ko ariwe nyirayo, biza kurangira bidakozwe kubera ko umuhesha w’inkiko atabonetse hafatwa umwanzuro ko iki gikorwa kizaba ejo ku wa Gatanu.
Aba bagiye kwirukanwa mu nzu bashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima kutumva ikibazo cyabo ngo bugisesengurane ubushishozi kubera impamvu zirimo na ruswa bahawe nk’uko babyivugira.
Banagaragaza ko n’ubwo Umuyobozi w’umurenge ari kubasohora mu nzu, ngo bafite icyangobwa cy’Urukiko rw’Ikirenga kibaha uburenganzira bwo kuba muri iyo nzu kuko bayisigiwe n’ababyeyi.
Ibibazo byo muri uyu muryango bishingiye kukuba Se w’aba bana witwa Sekamana Berekimas yarashakanye n’abagore babiri, ariko ngo inzu yabanagamo n’umugore wa mbere [nyina w’aba bana bane ] akaba yarayiraze abana b’umugore wa Kabiri witwa Uzamukunda Rose.
Nyiramana Vestine uhagarariye aba bana bari gusohorwa mu nzu, avuga ko ariyo nyina na Se bashakaniyemo ndetse banayibabyariramo barererwamo bose barakura na n’ubu bakaba bakiyibamo ariko nyina na Se bakaba baritabye Imana.
Yavuze ko se ubabyara yaje kujya kubana n’umugore wa Kabiri nyuma bashaka kubasohora mu nzu yabasizemo, maze bajya kumurega inkiko zitegeka ko batagomba gusohorwa kuko bafite uburenganzira mu mitungo y’ababyeyi.
Nyuma urukiko rwemeje ko aba bana bafite uburenganzira bwo kuba muri iyi nzu, ariko ngo baza gutungurwa n’uko Se yayiraze abana b’umugore wa Kabiri [ariwe banabanaga icyo gihe] ndetse ko banahawe ibyangombwa by’ubutaka bishimangira ko inzu ari iyabo.
Nyiramana yasabye Umuyobozi w’umurenge ijambo avuga ko icyemezo cyabafatiwe kirimo akarengane ndengakamere ngo kuko bizwi neza ko abagiye guhabwa inzu babonye ibyangombwa by’ubutaka habayeho amanyanga .
Yagize ati “Ndagirango mvugire imbere y’aba baturage bose ko ibyo mwakora byose birimo akarengane ndengakamere.Uyu mukecuru nta cyemezo cy’urukiko gisimbura icyo dufite yigeze agaragariza ubuyobozi bwatanze iryo tegeko ryo kuza kutwirukana hano.”
Yanashinje Ubuyobozi bw’umurenge ko buzi ukuri kw’amanyanga yakozwe n’uwo mugore wa Kabiri wa se ariwe Uzamukunda Rose, bukaba budashaka kukugaragaza kubera inyungu bubifitemo.
Yagize ati “ Uyu mukecuru n’abo bana be bajya gukora ayo manyanga yo kwibaruzaho ubwo butaka hari icyemezo cy’urukiko cyari cyarasohotse kigaragaza neza uburyo twebwe twese abarebwa n’uyu mutungo dukwiye kuwubamo. Arabyirengagije. Mwebwe nk’ubuyobozi aho mubimenyeye mwaracecetse ahubwo muri gushyigikira bya bintu byajemo amanyanga. Ese kuki mutabaza umukecuru impamvu yarenze ku myanzuro y’urukiko ahubwo mugakomeza gushyigikira ibyo yabonye asuzuguye imyanzuro y’urukiko cyangwa ayirenzeho?”
Yakomeje avuga ko bakimara kumenya ko inzu babamo yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse batanabimenyeshejwe, bihutiye kujyana ikirego mu rukiko basaba ko icyo cyemezo cyateshwa agaciro, urubanza rukaba ruzaburanwa tariki 7 Kamena 2018.
Aba bana basabye Umuyobozi w’umurenge wa Muhima, Nkunda Evariste , ko baba baretse kwirukanwa bagahabwa iminsi ngo bitegure ndetse banaburane urubanza maze bamenye imyanzuro y’urukiko ku kibazo barugejejeho, maze gitifu abatera utwatsi ababwira ko bagomba kuba basohotse mu nzu ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018.
Umuyobozi w’Umurenge wa Muhima, Nkunda Evariste wari waje kwirukana aba bana mu nzu, yavuze ko bagomba gusohorwa mu nzu igahabwa Uzamukunda Rose hashingiwe ku mpapuro agaragaza z’uko umutungo umwanditseho.
Ati “Imwe mu mpamvu zitumye aba bana birukanwa mu nzu ni uko icyangombwa kitabanditseho ahubwo kikaba gifite abo cyanditseho mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Yavuze ko n’ubwo icyangombwa Uzamukunda Rose afite yaba yarakibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo kirahari kimwanditseho ariko natahurwa ko yakibonye mu bundi buryo ngo azakurikiranwa nawe ayamburwe.
Yavuze ko aba bana bagomba gusohorwa ku munsi w’ejo mu gitondo, maze bagakomeza bakikurikiranira ikibazo cyabo, urukiko rwazagaragaza ko umutungo ari uwabo bakawuhabwa, aba bagiye kujyamo nabo bagasohorwamo.
Gusa abaturage benshi baturiye aho iyi nzu iherereye bari baje kureba uko aba bana bagiye gusohorwa mu nzu, batangarije Ukwezi.com ko aba bana bari gukorerwa akarengane gakomeye, ngo kuko iyi nzu bayivukiyemo bayirererwamo bayisigirwa n’ababyeyi .
Aba baturage bari bariye karungu bashimangira ko batazarebera ubwo ubuyobozi buzaba busohora aba bana munzu yabo, ngo kuko bafite amakuru y’uko ubuyobozi bwariye ruswa bukaba bushaka kurenganya aba bana.
Nyiramana Vestine ugiye gusohoranwa mu nzu n’abavandimwe be 3
Abaturage bari benshi bari baje kureba uko aba bana basohorwa
Iyi niyo nzu yateje aba bana bagiye gusohorwamo

Sha AKAGIYE MU NDA Y’IMBWA BAGAKUZAMO UBUHIRI icyo nzi cyo Imana irengera abakene n’imfubyi ihora iri maso izabarengera kandi ubarenganya azabona ishyano sha Gitifu oroha worohere Ababa kuko ejo aho haba hicaye undi gabanya kabisa