konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Igiterane ’NTUME NDE?’ gikirizwamo ibihumbi by’abantu kigiye kongera guhuza imbaga

Igiterane ’NTUME NDE?’ gikirizwamo ibihumbi by’abantu kigiye kongera guhuza imbaga
7-08-2017 saa 21:48' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1491 | Ibitekerezo 2

Itorero Presbyterienne mu Rwanda EPR, riri gutegura igiterane ngarukamwaka cyiswe ’NTUME NDE’ kizaba ku nshuro ya 5 kikazabera mu karere ka Rubavu kikaba gihuza ibihumbi by’abayoboke b’iri torero bo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo bakigishwa ijambo ry’Imana ndetse bakanahugurwa kuri bimwe mu bikorwa byabateza imbere. Iki giterane gikirizwamo ibihumbi by’abantu ndetse kikaba kimaze gufatwa nk’intwaro yagura itorero.

Perezida w’Itorero Presbyterienne mu Rwanda Rev Dr. Pascal Bataringaya avuga ko mu biterane ngarukamwaka bateguye mu myaka ine isheze abantu basaga 1200 bakiriye agakiza, ndetse ngo mu myaka 2 ya mbere abakirisito b’iri torero bari bamaze kwiyongera ku kigero gishimishije cyane.

Ubuyobozi bwa EPR bushimangira ko iki giterane kiba buri mwaka ari umuyoboro wo kwaguka kw’itorero ryabo ndetse ukana umwanya mwiza wo kwikebuka bakareba icyabateza imbere mu buryo bw’umuka ndetse no mu buzima busanzwe.

Igiterane ‘Ndatuma Nde?’ kimara icyumweru, kikaba mu ntangiriro za Kanama, uyu mwaka kikazatangira kkuwa 8 Kanama kugeza 13 Kanama 2017 kikazabera ku Gisenyi. Iki giterane cyatangiye muri 2013, biteganyijwe ko kizazenguruka Presbytery zose uko ari zirindwi zigize itorero Presbyterienne mu Rwanda hakazafatwa umwanzuro niba kizakomeza.

Baganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 7 Kanama 2017, abayobozi ba EPR batangaje ko iki giterane hari byinshi kigeza ku bayoboke b’itorero n’abanyarwanda muri rusange aho bamwe bakizwa bagasohoka mu ngeso mbi zitandukanye bakongera kugarukira Imana.

Rev Dr. Pascal Bataringaya, Perezida wa EPR avuga ko mu byo itorero ryiyemeje harimo kubaka umukirisito ukomeye muby’umwuka ndetse mu mibereho myiza bityo n’ibyo bamwigisha biyanye n’agakiza k’Imana bikarushaho kumucengera cyane ko aba afite ubuzima bwiza.

Pasiteri Bienvenue Musabyimana, uyobora ikigo cya EPR gishinzwe amahugurwa yagize ati “Iki giterane ni umwanya mwiza abagize itorero bahuriramo basa n’abari guterana inkunga mu buryo bw’ivugabutumwa, kugira ngo umurimo urusheho gukura no kwaguka.”

Iki giterane gitangirwamo ubutumwa bw’ingeri zitandukanye burimo ijambo ry’Imana, imibereho myiza n’iterambere ryabo kuko ngo “umuntu utamwigisha ashonje cyangwa afite ibindi bibazo birebana n’ubukungu.”

Mu biterane 4 byamaze gukorwa , abantu basaga 1235 nibo bakiriyemo agakiza bahita bemera kwinjira mu itorero bidasubirwaho ndetse mu myaka 2 ya mbere iki giterane gitangiye abakristo b’iri torero bahise biyongeraho abagera ku bihumbi 50.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Narcisse Kuya 9-08-2017

Iki giterane ni ingirakamaro kuko gituma abahindukira Imana baba benshi! Abagitegura mukomereze aho turabashyigikiye!

Rabigwi Kuya 8-08-2017

Iki giterana cya EPR ni cyiza cyane. Kuri iyi nshuro kizabera Rubavu ku Gisenyi. Tumenyereye ko kitwa " NDATUMA NDE?" Ntabwo ari ntume nde

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...