konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Korali Amahoro yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu- Amafoto

Korali Amahoro yakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu- Amafoto
31-12-2017 saa 15:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3043 | Ibitekerezo

Korali Amahoro ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote (ADEPR) I Remera, yakoze igitaramo gikomeye kiswe ‘Amahoro Iwacu Celebration’ cyitabiriwe na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru z’igihugu.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017 muri Marriott Hotel, cyari gifite intego yo kubaka amahoro no gushimira ibyiza Imana yagejeje ku banyarwanda.

Igitaramo ‘Amahoro Iwacu Celebration’ cyari cyatumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, abayobozi b’amatorero, abakorera ibigo bitandukanye, aho bitabiriye ku bwinshi bafatikanya n’iyi Korari kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimo zagiye zikora ku mitima ya benshi.

Iki gitaramo cyabaye amasaha agera kuri ane aho Korali Amahoro yaririmbye indirimbo zayo nyinshi kandi zikunzwe zari ziganjemo izifite ubutumwa bwo gutanga ihumure, kwimika amahoro ndetse n’izifite ubutumwa bwo kwibuka abanyarwanda baguye mu mahano yagwiririye u Rwanda mu 1994.

Korali Amahoro uretse gukora uurimo w’ivugabutumwa,igira na gahunda zitndukanye zigamije kubaka amahoro mu banyarwanda mu rwego rwo gusigasira ahazaza h’umuryango, binyuze mu komora ibikomere by’umutima no gutanga ihumure bakaba babinyuza mu bikorwa byabo bategura buri mwaka birimo gutegura ibitaramo bagatangiramo ubutumwa bw’amahoro, kwita ku bababaye ndetse no gufasha abatishoboye aho bitanga bagakusanya imbaraga bakubakira byibura umuntu umwe buri mwaka.

Umuyobozi wa Korali Amahoro Ntakirutimana Zacharie yavuze ko gukora umurimo w’ivugabutumwa bibanda cyane ku gutanga ubutumwa bw’amahoro n’ihumure ari ugushimangira no kubungabunga umurage Yesu yasigiye abo ku Isi.

Yagizez ati “Gutanga ubutumwa bw’amahoro niryo vugabutumwa dutanga kuko Yesu ajya kuva mu Isi yasize avuze ati mbahaye amahoro yanjye. Ni umurage, iyo umuntu yatakaje umurage aba yabuze byose. Turimo turabungabunga umurage Yesu yadusigiye.”

Yavuze ko icyo Korali Amahoro ishaka ari uko abanyarwanda bakira imvune zo mu mitima ngo kuko iyo umuntu yabohotse mu mutima abasha gukora akiteza imbere bityo bikanateza imbere igihugu cyose muri rusange.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard wari witabiriye iki gitaramo yashimangiye ko Korali Amahoro iri mu nzira nziza mu buryo buzafasha abanyarwanda benshi, aho yavuze ko kwamamaza amahoro biciye mu bihangano ndetse no mu bikorwa nk’uko iyi korali ibikora byunganira imirongo migali ya politike y’igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidel yavuze ko iyi Korali iri mu nzira nziza cyane ko ubutumwa bw’amahoro bujyanye n’ukwemera ndetse ko bunafasha abantu kwemera kubaka ubumwe hagati yabo no gusenya inkuta z’urwango mu bantu kandi bikabageza ku munezero.

Yakomeje avuga ko atanga ubutumwa bw’uko buri muryango cyangwa se itsinda ry’abantu bashingiye ku idini bakwiriye kuzirikana mu buryo buhoraho ko bafite inshingano yo gufasha abantu by’umwihariko abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi y’igihugu cyacu no kubaha icyizzere cyo kubaho mu munezero ubungubu no mu gihe kizaza maze buri wese agaharanira ineza ye n’iy’abandi babana.

Ubuyobozi bw’iyi korari bwavuze ko iki gitaramo cyari cyatumiwemo abayobozi batandukanye n’abo mu nzego za Leta ndetse n’ab’amatorero n’imiryango idashamikiye kuri Leta, bwibutsa ko igiterane cyagutse cy’abantu bose kiba ku mugoroba wok u Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 kikaba kiri bubere ku cyicaro cya ADEPR i Remera.

Korali Amahoro yararirimbye abantu baranyurwa

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bari bitabiriye iki gitaramo

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Eduard ari mu bitabiriye iki gitaramo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...