konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rusine washyingiye Knowless na Gaby arashinja Itorero ry’Abadivantisiti ivangura n’uburiganya

Rusine washyingiye Knowless na Gaby arashinja Itorero ry’Abadivantisiti ivangura n’uburiganya
16-08-2017 saa 12:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10176 | Ibitekerezo 25

Mu nkuru nyinshi zakurikiye ubukwe bw’umuhanzi Umutare Gaby n’umukunzi we Nzere Joyce, Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda bwamaganiye kure Pasiteri Rusine Josue washyingiye uyu muryango mushya, rivuga ko ritajya rishyingirira abantu mu busitani. Pasiteri Rusine ariko yatangaje ko iri torero rivangura abantu rikabariganya ndetse yaritunze urutoki ko ubuyobozi bwaryo bufite imikorere idahwitse. Yongeyeho ko bitangaje kuba yaramaganiwe kure kandi umukobwa wa Pasiteri Byiringiro Hesron; Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda yarashyingiriwe mu busitani bw’akabari.

Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Ukwezi.com, aho yavuze ko kwamaganirwa kure kwe ntacyo bimubwiye kuko atari we washyingiye Umutare Gaby na Joyce, avuga ko bashyingiwe n’Imana yari muri bo umunsi bemeranywa kubana.

Avuga ku mpamvu zatumye asezera mu itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda kandi yarahoze ari umwe mu bayobozi baryo, yagaragaje ko yasezeye ahanini bitewe n’ivangura rigaragara mu buyobozi bw’iri torero, aho yagize ati : ”Kimwe mu bintu by’ingenzi cyatumye nsezera mu itorero ry’abadivantisiti, ni uko iri torero mu buyobozi bwaryo harangwamo cyane ivangura”.

Pasiteri Rusine Josue kandi yagaragaje ko n’ubwo itorero ry’Abadivantisiti rigaragaza ko yakosheje agashyingira abageni basezeraniye mu busitani bwa hoteli, n’umuyobozi wabo yakoze nk’ibyo. Yagize ati: “Ubukwe bw’umukobwa wa Pasitoro Byiringiro; Umuyobozi w’Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda bwashyingiriwe hehe? Ntabwo bwashyingiriwe mu rusengero, ahubwo bwashyingiriwe muri Jardin y’akabari ka Bambino i Kabuga., hari ubundi bukwe bw’abadivantisiti natashye bwabereye i Nyarutarama mu busitani bw’urusengero rw’abaporo”.

Uyu mushumba uvuga ko yigenga, ashimangira ko nta na rimwe ashobora kubaza abagiye gushyingirwa ngo baratwite, ngo kuki arijye muje kureba, gusa avuga ko icyo abaza umusore n’inkumi baje bamugana ari icyemezo cyerekana ko bashyingiwe binyuze mu mategeko ya Leta.

Kuba ubuyobozi bw’Itorero ry’abadivantisiti mu Rwanda bwaramaganiye kure uyu mushumba, avuga ko nta kibazo bimuteye kuko we atakibarizwa mu mubare w’abapasitori b’iri torero ndetse ahamya ko adashobora na rimwe kwiyitirira iri torero.

Ati :”Ku bwanjye icyo mvuga ku byamvuzweho, ni uko ntigeze na rimwe, sinzigera niyitirira itorero ry’abadivantisiti ngo ndi umupasitoro waryo kuko iyo nkenera kugumya kuba mu murongo barimo nari kugumamo, ni njye wabasezereye. Bafite uburenganzira bwo kwandika ibyo bashaka”.

Abajijwe niba amaherezo atazashinga idini, Pasiteri Rusine Josue mu mvugo ye n’ubwo yahakanye yaciye amarenga y’uko amaherezo ariho bigana. Yagize ati: ”Ntabwo nzi uko ejo bizaba bimeze, ariko nzi uko uyu munsi bimeze, igitekerezo mfite ni uko, ntabwo Yesu yigeze ararikira abantu gushinga amadini, ahubwo Yesu n’inzira ye idusaba kubwira abantu inkuru nziza ya Kirisitu”.

Pasiteri Rusine Josue avuga ko iteka ababazwa n’uburyo abasore n’inkumi bafite umugambi mwiza wo kubana kenshi usanga amadini abacamo ibice aho usanga niba badahuje amadini ubukwe bwabo bupfa, abanyamadini bari kubabwira ko batizera kimwe. Kuri we ngo amadini amaze kuba urusika.

Yagize ati: ”Rimwe na rimwe idini rikavuga riti ntimwizera kimwe! Ibi bishatse kuvuga ko aho kwizera Kirisito abantu bari kumusimbuza idini, amahirwe ni uko mu Rwanda dufite Leta iba hafi irinda umutekano naho ubundi abantu bamarana kubera amadini atandukanye barimo”.

Twibutse ko Pr. Rusine Josue yakunze kugarukwaho cyane mu Itangazamakuru nyuma yo gushyingira umuhanzikazi Butera Knwoless na Clement, yongeye gushyingira Umuhanzi Umutare Gaby n’umufasha we Nzere Joyce ari nabwo Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi bwabyamaganiye kure buvuga ko yabashyingiye ku giti cye bidakwiye kwitirirwa Itorero.

Icyakoze ku rundi ruhande, Onesphore Yadusoneye uyobora icyiciro cy’Itumanaho mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda, ku bijyanye no kuba Pasiteri Byiringiro nawe umukobwa we yarashyingiriwe mu busitani bw’akabari, avuga ko atari byo kuko nta mukobwa w’uyu muyobozi mukuru w’Itorero washyingiriwe mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 25
sam Kuya 16-02-2018

Igikenewe nukwiyunga nImana ibindi tubitere umugongo kko ntaruhande ruzima mbona pe

dede Kuya 26-08-2017

Ko mudatambutsa igitekerezo cyange?
Plz mugitambutse

Dede Kuya 26-08-2017

Rusine Ari mukuri, gusa muzareba amaherezo ya Byiringiro, azaba mabi cyane keretse yihannye, gusa impungenge mwuka wera ashobora kuba yaramuvuyeho. yimitse ivangura mwitorero. Usibye no guheza abapastoro baturuka mujyepfo nurusengero rwa mbere rw’abadivantiste rwubatswe murwanda yararushenye kuko ari mumajyepfo ( Gitwe). Kandi itorero ry’Adventiste murwanda ryatangiriye I Gitwe. Ariko we kubera ivangura Gitwe yifuza ko yazima ntinavugwe nagato. I ibaze na college Adventist ya ho yarayishe. Byiringiro numuntu mubi pe. Urusengero rwa Gitwe yasenye Imana izarumubaza vuba bidatinze. Josue ashinze itorero cyane cyane ryubahiriza isabato byafasha benshi baguhunga Byiringiro nabambari be.
Imana itabare Byiringiro

Dede Kuya 26-08-2017

Rusine Ari mukuri, gusa muzareba amaherezo ya Byiringiro, azaba mabi cyane keretse yihannye, gusa impungenge mwuka wera ashobora kuba yaramuvuyeho. yimitse ivangura mwitorero. Usibye no guheza abapastoro baturuka mujyepfo nurusengero rwa mbere rw’abadivantiste rwubatswe murwanda yararushenye kuko ari mumajyepfo ( Gitwe). Kandi itorero ry’Adventiste murwanda ryatangiriye I Gitwe. Ariko we kubera ivangura Gitwe yifuza ko yazima ntinavugwe nagato. I ibaze na college Adventist ya ho yarayishe. Byiringiro numuntu mubi pe. Urusengero rwa Gitwe yasenye Imana izarumubaza vuba bidatinze. Josue ashinze itorero cyane cyane ryubahiriza isabato byafasha benshi baguhunga Byiringiro nabambari be.
Imana itabare Byiringiro

Pasco Kuya 22-08-2017

Hhhhh ntibyaguhira ubwo baguha angahe ark Imana izikwihana kbs ubuse rusine ibyo samakosa uba ukora wabaye umwana w ikirara ubu uri gusangira n ingurube ibijumba ushatse wataha murugo!!

Dhany Kuya 19-08-2017

Ko mbona ibirundo byarariye aba aba bagabora!!!! Babirebesheje amaso ntibabiryaho.hhhhhh
uko byaba kose byiringilo yazamuye itorero kuko igihe ryabereyeho nibwo twabona iterambere ryaryo kubuyobozibwe.

abanyeshyari bazahoraho iteka ryose kugeza kumperuka bagacirwa urubanza.
Amaso adashaka kubona ibyiza ntahuga!!! Cyakora imana ihora ihoze ubwibone bwa Rusine buzamuta kugasi muzaba mureba.

lvangura mu itorero ribonwa gusa na Rusine nabambaribe gusa......

ntanubwo njye nsaba ngo ibi bivugwa ngo bishire, oya rwose kuko uyumunsi hagiyeho Rusine cyangwa undi nabwo intashima ntizashima.

mukiza Kuya 18-08-2017

Bavandimwe, imbeba yariye diamant maze nyir’urugo ahamagara uwo kuyica. Uwo kuyica ahageze asanga imbeba ni nyinshi,
maze aritegereza, areba iyitaruye izindi aba ariyo yica. Barebye basa ga niyo yayiriye. Abantu baratangara..! Bamubaz impamvu ariyo yishe n’uko yayimenye. Ati: " Umupfapfa iyo amaze guhaga aribona, akitarura abandi."

Innocent Kuya 17-08-2017

ubundi se isezerano riruta urukundo nirihe?
rusine ntakibi yakoze

ubuse uwo arabeshya ngo ntamwana wa pstr Byiringiro yashyingiriwe mu Rwanda turabiyobewe ntitwabutashye

Rusine igikuru nigukora I by Imana ishaka

Peter Kuya 17-08-2017

muve mu bujiji ba sha. niba yarasohotse se mu itorero kuki yashaka kuryiyitirira. abarwanya itorero ntibazarishobora kuko n’amarembo y’ikuzimu atarihangara. nyiraryo ni Yesu. ahubwo uko murirwanya niko mutuma Imana iryongerera imbaraga no kwaguka. niba mushaka kuririmbura mubishoboye mwahera muri Amerika ariko murarota. Imana ibafashe muhinduke ni ko mbasabira. naho amacakubiri yo ntayo.

Hirwa Raoul Kuya 17-08-2017

Ä°cyingenzi ni urukundo ruri hagati y’abakundanye ntavangura ry’amadini.

Kandi mbona abapasteurs bikigihe Ä°mana izababaza byinshi mukabura ibisubizo.

Kuko mufite ivangura rishingiye ku madini mwanga gushyingira abakundanye biherereye ntawe bagishije inama nyuma mukanga kubasezeranya ngo nuko badahuje idini kdi ayo madini arayizaduka by’ikigihe. Murarye murimenge.

Haji Kuya 17-08-2017

Banyarwanda mwirinde kuko abiyita abungeri atari abungeri nyakuri bakorera inda zabo mureke fanatisme kuko haba Rusine na Byiringiro bose bapfa kurwanira indonke zo muri ubu buzima. Buriya ubukoroni buracyadufashe bugwate aho abakoroni kera bakusanyaga imisoro ivuye ino bakayijyana muri ba mpatse ibihungu ubu bahinduye uburyo ubwo bubatse système izabafasha gusaruza amafaranga muri Africa aho badusigiye abo bigishije abo bise abashumba kwaka abantu imitungo yabo ngo nibabitse ubutunzi mw,ijuru aho inyenzi ningese bitagera naho bagiye kuyagiramo amamodoka meza namazu meza andi bakayohereza mu bihugu byicayemo abakuru bayo madini, abandi bazi ngo amafaranga yabo yagiye kuri compte zo mwijuru biyise abatambyi ngo bakomeze bake icyacumi Kandi Yesu yarashajishirije ubutambyi bwo kwisi kumusaraba imiyoborere yamadini ninkkingoma za cyami aho umubyeyi asimburwa n’umwana we. Institutions zamadini nk’ibitaro amashuri n’ibindi zishyirwaho babeshya ko ari uburyo bwo kugeza ubutumwa kubazazigana bajya gushyiraho abakozi bakagombye gufasha ababagana mu bya mwaka bagashyiraho abana babo kabone nibyo baba ari abasinzi cg abanywi burumogi. Niba mugirango ndababeshya hazagire Kujya kubaka akazi yitwaje impano nubumenyi afite nakabona azangaye, ariya namashyirahamwe adaharanira inyungu zabayagize ariko aharanira inyungu zabayashinze reta yacu niba ikunda abanyagihu ibatabare niba dushaka gutera imbere idukize abasahuzi bohereza amafaranga yacu hanze ntacyo tugiye kugurayo

Dinah Kuya 17-08-2017

Ariko ubundi abapastoro ninde wabahaye uburenganzira bwo kugira ijambo ryanyuma kubageni gusezerana babisoma he? Ko ari uburyo bishyiriyeho ngo abantu babone ko ari super puissants. Ntabwo umugore numugabo baba umubiri umwe kuko Pasteur cg Padiri babivuze kuko ari uko bimeze ntagutandukana kwabaho kubasezeeanye, ngaho bigize abatambyi Kandi Yesu yarashajishirije ubutambyi bwo kwisi kumusaraba,

Dinah Kuya 17-08-2017

Ariko ubundi abapastoro ninde wabahaye uburenganzira bwo kugira ijambo ryanyuma kubageni gusezerana babisoma he? Ko ari uburyo bishyiriyeho ngo abantu babone ko ari super puissants. Ntabwo umugore numugabo baba umubiri umwe kuko Pasteur cg Padiri babivuze kuko ari uko bimeze ntagutandukana kwabaho kubasezeeanye, ngaho bigize abatambyi Kandi Yesu yarashajishirije ubutambyi bwo kwisi kumusaraba,

Dinah Kuya 17-08-2017

Ariko ubundi abapastoro ninde wabahaye uburenganzira bwo kugira ijambo ryanyuma kubageni gusezerana babisoma he? Ko ari uburyo bishyiriyeho ngo abantu babone ko ari super puissants. Ntabwo umugore numugabo baba umubiri umwe kuko Pasteur cg Padiri babivuze kuko ari uko bimeze ntagutandukana kwabaho kubasezeeanye, ngaho bigize abatambyi Kandi Yesu yarashajishirije ubutambyi bwo kwisi kumusaraba,

Vincent Kuya 16-08-2017

Ese ko ndi kubona yadusoneye ari kuvugira byiringiro kandi agomba kuvugira itorero! Byerekana uwamutumye. Nikimenyimenyi nta kindi yavuzeho mubyavuzwe byose! Bivuze ko ibyo rusine yavuze byose ari ukuri!
Munyamakuru wanditse iyi nkuru dufashe ugaragaze byinshi biri kuvugwa muri iri torero, kuko usanga uriyoboye yarigize akamana, ubuse mvuge ku mafaranga yaryo yasahuye maze akajya kwereza abapasitori i nyamata? Ubuse mvuge abapasitori yanze kweza ngo nuko bakomoka mumajyepfo, ubuse mvuge ukuntu yirirwa atuka abapasitori ngo bazane ibirundo(amaturo) kungufu, abapasitori nabo bagahita bashyira igitutu ku bakirisito! Benda kurwana!

Yadusoneye weee! Uzavugira byiringiro namakosa ye uzaruha, kuko ukiri muto tuza kuko aragushuka cyane! Azagusiga murwobo utazikuramo kbsa.

SEMANA Kuya 16-08-2017

"Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya" ibyo ni Kristo Yesu wabivuze.Ese mutwigisha ibyo mudakora gute? Gushyingira se abakundana byabaye icyaha gihe ki? Umuntu ashyingirwa n,Imana mbere na mbere. Noneho uwo muhango uyoborwa n,umuntu wese ubifitiye uburenganzira wabisabwe n,abageni. Turashaka urukundo ruva ku Mana,ntidukeneye ayo matiku y’abatubwira ibyo badakora. Mukeneye gusenga mubikuye ku mutima apana ibyo kutubwiriza icya cumi kandi si cyo rukundo dusabwa.

Anitha Kuya 16-08-2017

None ko mudatambutsa igitekerezo cyange?

Anitha Kuya 16-08-2017

Umva nshuti mureke kugira amarangamutima ayariyo yose
Kuko Rusine yakuwe kuri Ngoma yohezwa kuyobora ahandi,arabyanga ahitamo gusezera itorero ubwo nabwo ni ubwibone kuba yarasuzuguye ubuyobozi bwe
Ahari nuko yumva afite icyo yiringiye kwa muramu Gerard umeze nka akamana i Gitwe kubera ibikorwa ahafite
Naho ibyumukobwa wa BYIRINGIRO ni ibinyoma gusa kuko ntamwana we uba mu Rwanda.

Maraika Kuya 16-08-2017

Njyewe ndi umuiventiste w’umunsi wa 7, ariko rwose ibyo kuvuga ngo abantu bashyingiriwe mubusitani namakosa, ibyo n’ubujiji bukabije pe! Kuko uramutse ugiye aho za USA nahandi iburayi, usibye mubihe bibi by’ubukonje niho wenda batabikora, naho mubihe nkibi byubushyihe rwose ubukwe uzasanga bubera munsengero nibuke cyane ugereranyije Nububera mubusitani en plus bw’abadive. Yewe muzabaze Past. Mpyisi azabaha amasomo kuko nzi nezako ajya ataha amakwe iyo muburayi, azababwira rwose ko nawe ajya abutahira muri jardin. Abanyarwanda rwose muracyari inyuma cyaneeeeee, mbere yo guhana mujye mubanza mubaze ahandi uko byifashe.

iganze Kuya 16-08-2017

Ariko ko banga gusezeranya abana bakundana ngo baratwite, abasambana ntibatwite ko babasezeranya, icyaha ni ugutwita cyangwa icyaha ni ugusambana?Aha mpora mpibaza.
Abiyita abashumba babitekerezeho, twe ababyeyi biratubangamiye. Niba tugize amahirwe abateranye inda bakagambirira kubana bagasaba umugisha w’imiryango n’uw’Imana, abashumba bati hoshi hoshii! Aba ni abashumba baragiriye Imana cyangwa barajwe ishinga n’amabwiriza bishyiriyeho mu matorero yabo kurusha uko bageza intama mu rwuri rw’Imana.

RUGENERA Kuya 16-08-2017

Gushyingirira umwana wa pasitori mu kabari! Byo nikimwaro pe.

RUGENERA Kuya 16-08-2017

Gushyingirira umwana wa pasitori mu kabari! Byo nikimwaro pe.

uwayo Kuya 16-08-2017

Hhhhhhhh yew akabi gasekwa nkakeza pe ibyo rusine avuga nukuri rwose twe abadive ywarumiwe pe ibaze uyu mugabo ni Byiringiro yimitse akazu namacakubiri mwitorero ngaho ngo niba utati umugogwe ngo ntajambo ufite abapasitoro borirwa batikurana banekana nandi mafuti meshi ese ibi nibyo ijuru risaba ahaaaa mbisa weee gusa Byiringiro 8mana izamumpembere peee kubwa amafutiii yeee icyazi nukwaka ibirundooo gusa

uwayo Kuya 16-08-2017

Hhhhhhhh yew akabi gasekwa nkakeza pe ibyo rusine avuga nukuri rwose twe abadive ywarumiwe pe ibaze uyu mugabo ni Byiringiro yimitse akazu namacakubiri mwitorero ngaho ngo niba utati umugogwe ngo ntajambo ufite abapasitoro borirwa batikurana banekana nandi mafuti meshi ese ibi nibyo ijuru risaba ahaaaa mbisa weee gusa Byiringiro 8mana izamumpembere peee kubwa amafutiii yeee icyazi nukwaka ibirundooo gusa

Mwiseneza Kuya 16-08-2017

Ngaho re! burya ngo Abadivantisiti bafite ivangura?!!!!! eh Pr. Phodidas uziko wasanga aricyo ari kuzira!? BYIRINGIRO yanze ko bamweza(Guhabwa inkoni y’ubushumba) kuko azi neza ko aramutse abaye Pastor wejejwe, ejo cyangwa ejobundi yamusimbura ku mwanya ariho. ngaho re!

Rusine nawe burya ngo yahise ajya kwiga? amaherezo itorero rirayoborwa nabo Byiringiro ahora yikanga pe! abanyamashuri batavuga rumwe nawe bamaze kuba benshi mu Itorero.

NJYEWE MBONYE aba bagabo barakoze ubuswa kwamagana Rusine kuko bamuhaye umwanya wo kuvuga byose bigize amanyanga yabo!

Ndumiwe ngo Umukobwa wa Pr, byiringiro yashyingiriwe mubusitani en plus bw’akabari?!! yababaaaaa none se ubwo mwamaganye Rusine kubera iki?......

MUREKE GUSWANA mwumvikane rwihishwa, kuko ibyo mukora byose birajya ku karubanda!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...