konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AEBR yimitse Umuvugizi mukuru, asabwa kurwanya abahanuza inda n’abatukisha itorero ry’Imana

AEBR yimitse Umuvugizi mukuru, asabwa kurwanya abahanuza inda n’abatukisha itorero ry’Imana
30-10-2018 saa 11:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1455 | Ibitekerezo 1

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR ryimitse umuvugizi waryo mukuru Rev Ndagijimana Emmanuel ahabwa impanuro zirimo gusigasira ubusugire bw’itorero yirinda icyatukisha itorero ry’Imana aho kiva kikagera.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu baturutse mu matorero anyuranye.

Umuvugizi mushya wa AEBR, mukuru Rev Ndagijimana Emmanuel ahawe izi nshingano asimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko wari umaze imyaka kuri uyu mwanya.

Umuhango wo kwimika Rev Ndagijimana Emmanuel nk’umuvugizi mushya no kumushyikiriza inkoni n’intebe by’ubushumba, wabanjirijwe n’inyigisho yatanzwe na Bishop John Rucyahana, aho yananyuzagamo agaha impanuro uwahawe inshingano nshya.

Rev Ndagijimana Emmanuel wabaye umuvugiz mukuru agiye gushyikirizwa inkoni y’ubushumba na Rev Dr Gato Munyamasoko wari kuri uyu mwanya

Bishop Rucyahana yibukije Rev Ndagijimana ko agiye kuyobora itorero riri mu gihugu kiri gukira ibikomeye byatewe n’amateka mabi cyanyuzemo birimo Jenocide yakorewe abatutsi, amusaba gukomeza kubafasha komora ibikomere binyuze mu mbaraga z’Imana.

Ati “ Emmanuel, uyoboye itorero riri mu gihugu kirimo gikira ibikomwere byatewena Jenocide yakorewe Abatutsi. Urayiobora itorero ririmo rikira inzzangano u Rwanda rwarozwe n’abaruroze, abantu bakicana, abagabo bakica abana babo n’abagore babo.Ntimukagendere hejuru y’ibishanga mwibwira ko ari kaburimbo. Iyi myuka mibi yaje mu Rwanda ni inshingano zawe ugiye gufata. Haguruka wambare imbaraga uhoshe iyo mizimu mu izina rya Yesu.”

BishopJohn Rucyahana niwe wigishije ijambo ry’Imana

Bishop Rucyahana kandi yaboneyeho gusaba umuvugizi mushya gusuzuma ibitukisha ijambo ry’Imana, maze akabisanga akabirwanya mu izina rya Yesu.

Ati “Ibyo bya Goriath ndagusaba kubisanga ukabirwanya mu izina rya Yesu.Ntukagende mu izina ryawe nka Emmanuel, ca bugufi umenye ko intambara urwana atrari iyawe, ahubwo ugende mu izina ry’Imana. Ndagusabye ujyane umuhumetso w’ijambo ry’Imana.”

Yanibukije kandi uyu wahawe inshingano nshya ko mubyo akwiye guhagurukira mu itorero harimo no kurwanya abiyita abahanuzi, ati uko aribo koko ahubwo ari ababa bashaka amaramuko.

Yagize ati “Haguruka ukore ibyo Imana ishaka, nturwane n’impano z’abakirisitu bawe cyangwa z’abayobozi muzakorana, ahubwo uzifumbire, uzikuze ubasengere abayoba ubayobore ubereke inzira. Harimo abahanuza inda badahanujwe n’umwuka w’Imana. Abo ujye ubacyaha mu izina rya Yesu.”

Yavuze ko itorero ry’Imana riri kurushgaho kugenda ryangwa kubera bimwe mu bikorwa bigayitse bikorwa n’abiyita abakozi b’Imana.

Rev Dr Gato Munyamasoko wasimbuwe na Rev Ndagijimana ku buyobozi bw’itorero AEBR, ubwo yahaga mugenzi we umusimbuye inkoni y’umuvugizi mukuru wa AEBR, yamusabye kuzatanga mu mahoro inkoni y’umuvugizi amuhaye, nk’uko nawe yabiharaniye akaba ayitanze mu mahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umuhango wo kumwimika ku mugaragaro nk’umuvugizi wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel yavuze ko icya mbere azzakora ari ugushyira imbaraga mu murimo w’itorero rigakomeza kugera ku murimo wa Yesu.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Kangwagye Justus ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB wari n’umuyobozi mukuru, Rev Pastor Ephrem Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev Dr Bashaka Faustin wabayeho umuvugizi wa AEBR nyuma akaza gutangiza itorero rye, Rev Dr Samuel Rugambage Umunyamabanga Mukuru wa CPR n’abandi benshi batandukanye.

Rev Ndagijimana Emmanuel arahirira inshingano yahawe zo kuba Umuvugizi mukuru wa AEBR


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gatare Kuya 31-10-2018

Biratangaje kubona amadini yose yiyita ngo ni ay’imana.Muli 1 Abakorinto 1:10,imana isaba abakristu bose "kudacikamo ibice".Nyamara ku isi hari amadini atabarika.Impamvu ibitera nta yindi,nugushaka amafaranga n’ibyubahiro.Ni Business as usual.Igihe cya Yesu n’Abigishwa be,nta numwe wahembwaga,bakoreraga imana ku buntu.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Abiyita abakozi b’imana (pastors),batabonye icyacumi ntibaza mu nsengero.Idini nabonye ridasaba Icyacumi,ni abayehova gusa.Igitangaje nuko aribo bonyine bigana Yesu n’abigishwa be,kuko nabo bajya mu mihanda bakabwiriza ku buntu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...