konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza wagaragaye mu mashusho yikinisha yasabwe ‘Kwegura’

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza wagaragaye mu mashusho yikinisha yasabwe ‘Kwegura’
3-06-2018 saa 12:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9425 | Ibitekerezo 10

Nyuma y’amahano yagaragaye ku muvugizi mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngaboyisonga Theoneste wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga arimo kwikinisha, Ubuyobozi n’abayoboke b’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, basabye uyu mukozi w’Imana kwegura ku mirimo ye ashinjwa gukomeza guteza ibibazo by’urudaca muri iri torero bavuga ko byaturutse kuri aya mashusho y’urukozasoni.

Mu kwezi kwa Mutarama 2017, nibwo hagaragaye video yagaragazaga, Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari nawe muvugizi w’Itorero ry’Inkuru Nziza mu Rwanda aho yarimo yikinisha. Ibi bikaba byarahagurikije bamwe mu bashumba bafatanyije n’uyu mu pasiteri mu murimo wo kuyobora iri torero biza kugeza n’ubwo benshi mu ba kirisitu bumvikanya banenga cyane uyu muyobozi wabo dore ko bakunze kuvuga ko atari umuco wagakwiye kuranga umushumba uyoboye itorero ryose ku rwego rw’igihugu.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende ndetse biza kugera aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rufata umwanzuro wo kwinjira mu kibazo cy’iri torero mu rwego rwo guhosha no gufasha iri torero gukemura ibibazo biririmo.

Mu ibaruwa yo kuwa 29 Gicurasi 2018, dufitiye kopi yanditswe n’abagize Biro Nshingwabikorwa y’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, igaragaza impamvu enye zishimangira ko uyu Pasiteri Ngaboyisonga adakwiye kuguma kuri izi nshingano aho bavugamo ko umwiryane n’ibibazo uruhuri bikomeje kuba muri iri torero ahanini bituruka kuri aya mashusho y’urukozasoni ataravuzweho rumwe. Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngaboyisonga Theoneste wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yasabwe kwegura mu maguru mashya

Izindi nkuru wasoma:

Bombori bombori mu Itorero Inkuru Nziza, Umuvugizi waryo wagaragaye yikinisha ntiyorohewe

Iby’umuyobozi w’Itorero Inkuru Nziza wagaragaye yikinisha byahagurukije Komite idasanzwe

RGB yahagurukiye ibibazo biri mu itorero Inkuru Nziza byazamuwe n’umuvugizi waryo

Ingingo ya mbere iri muri iyi baruwa igira iti “Dushingiye ku bibazo by’urudaca bikomeje kugaragara mu Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda bishingiye ku mwuka n’ibice mu itorero, Vdeo y’urukozasoni yagaragaye ikaba ikomeje kugarukwaho ahantu hose hagaragaye ibibazo, kandi na Komite Nyobozi mu nama yayo yo ku itariki 30/11/2017, ubwo twashakishirizaga hamwe umuzi nyamukuru w’ibibazo byari mu itorero, ku bantu 11 bari bayirimo, 9bakemeza ko video ariwo muzi nyamukuru”

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’abayobozi b’iri torero barimo Pastor Ngendahayo Juvenal , Umuvugizi mukuru wungirije w’iri torero, Pastor Kagumya Alfred, Umunyamabanga ndetse n’umubitsi w’itorero, Pastor Nizeyimana Jean de Dieu. Aho bagaragaza ko basaba uyu Ngaboyisonga wari umuyobozi mukuru wabo ko yakwegura mu rwego rwo kurengera Itorero rya Kristo.

Aba bakozi b’Imana kandi bavuze ko bandikiye ibaruwa uyu mugenzi wabo bamusaba kwegura bashingiye ku nama bahawe na RGB, nyuma y’ibiherutse kubera Kamembe muri Rusizi aho kuwa 20 Gicurasi 2018, abakirisitu bashyamiranye ndetse banarwanira mu rusengero bakavuga ko byaturutse ku nzandiko uyu Ngaboyisonga yagiye yandikira bamwe mu bapasiteri none kuri ubu uru rusengero rw’Itorero Inkuru Nziza I Kamembe rukaba rwarafunzwe mu gihe kitazwi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Umuvugizi Mukuru wungirije w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pastor Ngendahayo Juvenal yavuze ko mu matora yabaye tariki ya Mbere ndetse n’imyanzuro y’inama ikaba yarasinyiwe igisigaye ari ugushyikirizwa abo bireba nawe akaba yashyira mu bikorwa ibyemejwe n’iyi nama.

Ikindi kandi ngo uyu Ngaboyisonga yari yarasabwe kwegura kuva na mbere hose ariko we akavuga ko azeguzwa n’abagize inteko itora ari nayo yaje gukora iyi nama ku itariki ya mbere ariko we ntiyayigaragaramo imyanzuro yo kumweguzwa ifatwa adahari ariko ngo kuko byanyuze mu matora ndetse abantu benshi icyo gihe bakaba baratoye ko yeguzwa ari nayo mpamvu agomba gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama n’ubwo we atari yayitabiriye.

Pasiteri Jvenal kandi yavuze ko RGB iherutse gutanga iminsi 30 gusa kugira ngo iri torero ribe ryamaze gukemura ibibazo rifite ari nayo mpamvu bashe umwanzuro ikitaraganya wo kweguza uwo babonaga nk’izingiro ry’ibyo bibazo

Pastor Juvenal yakomeje avuga ko ubu bashaka kugarura isura nziza y’Itorero ry’Imana ati “Kugeza ubu aho twari tuvuye n’aho tugeze ntabwo itorero ry’Inkuru Nziza ryumvikanaga neza ariko icyo tugiye gukora ni ukugarura ubumwe mu itorero


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
fred Kuya 7-06-2018

sha abantu ngo b,IMANA KOKO MUGATEZA URUBWA MWENE WANYU KOKO?AHAAA IJURU RIZAJYAMO IMBARWA PE UBWO MWAMUHAZE MUHITAMO KUMUSEBYA.

Edmond Kuya 5-06-2018

Njyewe ndasaba ko mwatwereka iyo video kugirango tugire icyo tuyivugaho twayibonye,ikindi twibaza iyo video yagiye hanze ite ? ukwo kwikinisha kwabereye he ? kugirango bamufate amashusho noneho asakare hanze .Biriya bikorwa ko bibera mu bwihisho hari camera zamufashe amashusho atabizi ?,mudusobanurire tuve murujijo ntabwo byumvikana ushobora gusanga harimo ibyo bapfa barangiza bagashakirana ibyaha .

SHAKIJURU Kuya 4-06-2018

ABANTU BAKWIJE IYI NKURU N’IYO VIDEO, N’ UBWO BYABA ARI BYO SI IKINTU CYO GUFATA MU BURYO BWOROSHYE. INZEGO NKURU ZA LETA ZIGOMBA KUBAKURIKIRANA MBERE Y’UKO ZISABA UYU MUGABO KWEGURA. KUKO BASHOBORA NO GUKORA N’IBINDI BINTU BIBI BATATUMWE NA LETA CYGA ’N’AMADINI YABO. BOSE BAGOMBA KWIGIRWA HAMWE BAKIRUKANIRWA HAMWE, KANDI BAGAHANWA KU MUGARAGGARO. TEKEREZA BASHYIZE HANZE UKO BABANA N’ABABO. BYABA AGAHOMA MUNWA.

Dominique Kuya 4-06-2018

Mutwereke iyo video turebe x

cg nu ku muharabika

Shumbusho Kuya 4-06-2018

Nagahuma munwa pastor utagira umugore ?
Yikinisha nabagore buzuye igihugu byakanga agatereta nabakiristu be
Niba ataramatiku yikigihe agomba kugira umugore
Mwitegereze mukumutera amabuye impamvu .

lili Kuya 3-06-2018

murisambo, mwamubonye hehe komwamupangiye, mweho komurongora, abagore an baba nawe,ubwo yababuzaga gusahura, turabazi, mura mupangira, mwamubonye gite mwashize camera uwe iyo nikinamico

jaguen Kuya 3-06-2018

Batinze kweguza iyo dayimoni,puuuu,isuka n’agatebo
cyokora nubundi narabivuze baranseka hahhhhh,Fred uri hariya numugabo uyobora itorero ry’ahitwa i Bweramvura witwa James bakwirukankanye ukabacika waba uri umurame......Gusa abasenga musenge cyane kuko uwo mugabo beguje ngo ajya ajya guteza utuyuzi Tanzania,hahahhhhhh

jaguen Kuya 3-06-2018

Batinze kweguza iyo dayimoni,puuuu,isuka n’agatebo
cyokora nubundi narabivuze baranseka hahhhhh,Fred uri hariya numugabo uyobora itorero ry’ahitwa i Bweramvura witwa James bakwirukankanye ukabacika waba uri umurame......Gusa abasenga musenge cyane kuko uwo mugabo beguje ngo ajya ajya guteza utuyuzi Tanzania,hahahhhhhh

Pastor Simon Kuya 3-06-2018

Kukibazo camwene Data Theoneste ndakibaza kikansiga! Mugabo mbona abaye umwungere mwiza atagovye gushiramwo amannaniza hako yangiza umurimo wanyenewo urashobora kwegura hama umurimo wuwawutanguje ukabandanya kandirero Imana irazi abayo neza. Ikindi amenye nabandi babimenyeko igihe kirihagufi maze hakaba urubanza kandi nuwo ariwewese amenyeko ntakintu azokwireguza. Mbega Imana abobantu bayibonagute,? Bamenyeko Imana sumuntu kandiko utoyiha imfungurwa izarizo zose kugira igukemurire ikibazo cububeshi. Benshi baraguye bategerezwa kwohana. Aha mvuga abarongozi Bose mumashengero yiryo shengero.Bene wacu abakozi ba Imana Yesu ariko araza none abazomwitegurira nibande? Giravuba nyabuna bikitwa uyumunsi. Mbaragije Imana na Yesu umwana wayo. Soma Luka Mtakatifu 6:39-49 ibuka kandi igihe abantu bafashe umugore asambana. Vyagenze gute?

gakuba Kuya 3-06-2018

yali yasaze. yagiye kwinisha ashaka nabamufotora! !!cyangwa yarifotoye! !mbega amadini amwe ategekwa na za satani,

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...