AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abagore bakunda abagabo babaca inyuma kurenza uko bakunda ab’indahemuka

Abagore bakunda abagabo babaca inyuma kurenza uko bakunda ab’indahemuka
11-03-2020 saa 00:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8927 | Ibitekerezo 4

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bafite imiterere itabemerera kubenga umugabo kubera ko aryamana n’abandi bagore.

Niba uri umugabo ukaba usambana n’abandi bagore, icyo wamenya ni uko umugore wawe atazigera areka kugukunda kubera iyo mpamvu.

Ubu bushakashatsi bwasanze abagore bake bahagarika urukundo bitwaje ko abagabo babo babaca inyuma atariyo mpamvu nyiri izina iba yabiteye ahubwo ngo biba byatewe n’igitutu bashyizweho n’imiryango yabo n’inshuti zabo ariko ku mutima baba bagikunda ba bagabo.

Impamvu ituma abagore bakomeza gukunda abagabo babo babaca inyuma ntabwo iramenyekana neza, gusa abagore babajijwe muri ubu bushakashatsi basubije ko ‘iyo babonye umugabo wabo akomeza gushakwa n’abandi bagore cyangwa abandi bakobwa bibibutsa umunsi wa mbere bahuye nawe’.
Jessica yagize ati “Niba ashobora kunsha inyuma bisobanuye ko akiri muri wa mukino, igihe cyose ankorera ibyo nkeneye nkunsha inyuma ntibyatuma mfunga umutima wanjye ngo muheze hanze yawo”.

Yongeyeho ati “Impamvu ishobora gutuma ntandukana n’umugabo wanjye kuko yanshiye inyuma ni igitutu cy’umuryango wanjye cyangwa kuba yanshiye inyuma ajya ku bantu nzi nabo banzi naho ibindi ni ibisanzwe”.

Dick Long wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi yavuze ko iyi miterere iri mu turemangigo (DNA) z’abagore bose, ngo ntacyo wakora ngo ubihindure nk’uko byatangajwe na Opera.com.

Yagize ati “Inama ngira abagabo ni ukudaca inyuma abo bashakanye ngo bajye ku muntu uziranye n’umugore wabo. Telefone zabo bakwirinda kuzifunga kugira ngo abagore babo bage babona amafoto n’ubutumwa bandikirana n’ abandi bagore, kuko bituma abagore babo bongera kubakunda bundi bushya.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
yahya Kuya 16-03-2020

bit bavand?

iganze Kuya 16-03-2020

Gukomeza kubana birashoboka kubera abana cga indi mpamvu, ariko umugabo waguciye inyuma aba yakomerekeje umutima wawe, ntuba ukimukunda nka mbere ntibishoboka, ntushobora no kubyibagirwa n’iyo waba agakecuru kangana gate!.
Ikindi umugore wasambanye n’umugabo wubatse, abizi neza, icyo yihutira gukora ni ugushaka kumenya umugore we, ahita aba umwanzi we undi atabizi, ndetse n’abana b’uwo mugabo cyane iyo babyaranye, ashakira hasi no hejuru kubarimbura nyamara bo ntibaba bamuzi.
Uku niko abagabo bagambanira urubyaro rwabo na ba nyina akenshi batabizi cga batanabanga. Ingero ni nyinshi. Abagabo bazareke umuco w’ubushoreke kuko ni mubi cyane, kandi nabo ubagiraho ingaruka nyamara buriya.

Kaneza Kuya 14-03-2020

Ntacyo mvuze!

Mahoro Kuya 11-03-2020

Ubu bushakashatsi burabeshya rwose. Abagore benshi bazinukwa abagabo babaca inyuma ndetse n’urukundo rurashira burundu bagasigara babana kubera kubura uko bagira. Abandi bakihimura ( revenge) bagashaka ababahoza. Abazi Imana baba ba nyirandarwemeye ariko imitima ishenguka. Ibyo ni ibinyoma pe!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...