AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bakoze ubukwe bw’igitangaza nyuma yo gukundanira ku irondo [VIDEO]

Bakoze ubukwe bw’igitangaza nyuma yo gukundanira ku irondo [VIDEO]
27-06-2020 saa 12:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11676 | Ibitekerezo

Umusore ukora akazi k’irondo ry’umwuga n’umukobwa ukora aka kazi bakundaniye mu kazi birangira bashyingiranywe ubu barabana nk’umugore n’umugabo.

Batuye kandi bakorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali akagali k’Agateko, umukobwa witwa Iradukunda Liliane umusore yitwa Simon.

Uyu musore niwe wabanje muri aka kazi, avuye mu kazi yakoreraga mu murenge wa Kimisagara ko gucururiza umukire, umukobwa yaje muri aka kazi nyuma ariko ubu ni umuyobozi w’abanyerongo mu mudugudu ‘village commander’.

Abakobwa n’abagore ntabwo bamenyerewe mu kazi k’irondo ry’umwuga. Simon avuga ko byamutangaje biranamushimisha kubona umukobwa yinjiye mu kazi k’irondo. Umutima wa Simon ngo waize kuri uyu mukobwa umwiyumvamo.

Nyuma y’amezi 5 Liliane yinjiye muri aka kazi nibwo yatangiye gukundana na Simon.

Mu kazi barabatandukanyije bamaze kumenya ko bakundana kugira ngo urukundo rwabo rudatuma bica akazi barabatandukanyije bashyirwa mu makipe yo mu midugudu itandukanye, bakomeza kuvugana kuri telefone.

Igihe cyarageze buri umwe ujya kwereka umukunzi we ababyeyi be, imiryango ibaha umugisha wa kibyeyi basezerana imbere y’amategeko ubu barabana.

Uyu muryango ntabwo wemeranya n’abasuzugura akazi k’irondo ry’umwuga. Simon avuga ko yizigamiye amafaranga yagiye akura muri aka kazi none ngo yaguze ikibanza cy’ibihumbi 500.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA